Ese ugeze ku kigero cya kangahe ukunda Imana?

Nkunda abankunda, Kandi abanshakana umwete bazambona. Imigani 8:17, Muri rusange gushaka bitera gushobora, ntiwagera kuri byinshi utashyizemo ubushake, ninayo mpamvu abatunzi babivunikira, bakarara amajoro, kubw’umwete wabo bakagera ku ntego zabo.

Ni nako uby’ubu bwami bw’Imana nabyo biri, ni ugushirika ubute, Ugakorana umwete, Ugakunda ibyo ikunda ndetse ukanga ibyo yanga, Imana iti nkunda abankunda kdi abanshakana umwete bazambona. Bivuze ko Utagera ku mana utayikunda kdi ntiwayikunda Ngo we kuyikorera Ndetse ngo wange mwene so?

Yesu yabwiye abigishwa be ko itegeko riruta ayandi ari urukundo, ati uzakunde Imana yawe n’umutima wawe n’ubwenge bwawe kdi ukunde mwene so nk’uko wikunda!?? Uyu mwanya rero igipimo kiragarutse Ese ugeze ku kigero cya kangahe ukunda Imana ( unakunda mugenzi wawe)

Uburyo ukundamo Imana ntibijya kure cyane y’ibyo uyikorera, umwanya uha ibyayo, Umwanya usoma ijambo ryayo, Incuro usenga kongeraho incuro ibyo wifuza kugirirwa ubigirira abandi, uyiturira ayahe maturo, uyihimbaza gute?? byose ni igipimo cy’urukundo uyikunda?

Niba wumva ntaho urageza Saba umwami Yesu akongerere imbaraga kandi aguhe urukundo.

Shakana Imana umwete uzayibona kdi Uzabana nayo akaramata. Yesu abahe umugisha.

Umwigisha: Ev. Erneste RUTAGUNGIRA.