Ese abakristo koko ni abanyantege nke?
Hari bamwe mu Bakristo bumva ko kwemera inyigisho z’ubwiyunge n’urukundo bibabashyira mu cyiciro cy’abanyantege nkeya, cyane cyane mu gihe isi itifashe neza ku myemerere yabo. Ariko, gukiranuka ntibigomba gufatwa nk’ikintu cy’abantu batagira imbaraga, kuko n’abanyembaraga basabwa gukiranuka mu nzira z’Imana.
Gukiranuka ni ubutsinzi binyuze mu mbaraga z’Imana, nk’uko byanditswe muri 2 Timoteyo 1:7, habivuga.
Kugira umujinya bitera umubabaro, mu gihe kwihangana no kwicisha bugufi bitera imbaraga nyakuri (Imugani 14:29). Guhitamo kurekura ibitekerezo bibi no kwisunga Imana bituma abizera bashobora kugera ku mbaraga zihindura ibintu.
Abakristo bahamagarirwa kuba ab’imbaraga kuko bashyigikiwe n’Imana nkuko bigaragara mu Abaroma 8:31 aho havuga ngo: “Niba Imana ari kumwe natwe, ni nde ushobora kuturwanya?”
Abakristo ntibagomba kwiyumva nk’abatagira imbaraga, ahubwo bafite ubushobozi butangaje bwo guhindura ibintu binyuze mu mbaraga z’Imana.
Kwizera Janvier