“Niwe ubumba imitima yabo bose, Akitegereza imirimo yabo yose.” Zaburi 33:15
Imisengere yawe yagakwiye kugendana n’uko uri. Ushobora kwigira ku bandi uburyo bwo gusenga, ariko ntubagire ikitegererezo cyawe mu isengesho. Si byiza kwigana isengesho ry’undi muntu.
Ntibikwiye kwihatira gukora ibyo abandi bantu bakora, kandi wumva umutima wawe utabibohokeye. Ntukihatire kwigana isengesho wumvanye undi muntu. Si ngombwa guhora usubiramo isengesho uko waryigishijwe.
Abenshi bababazwa n’uko badasa n’abandi. Akenshi usanga bishimira gukurikiza imihango cyangwa amategeko y’abantu aho gukurikira ubuyobozi bw’Umwuka Wera.
Nyamara iyo dukurikiza amategeko y’umuntu, tuba tumushimisha, ariko iyo duteye intambwe mu kwizera tugakurikiza ugushaka kw’Imana, tuba tuyishimisha.
Ntukababazwe n’uko udasenga nka runaka cyangwa udasenga isengesho rireshya n’irya runaka. Mu gusenga, ntukazajye wibanda ku kintu kuko abandi bantu ari cyo bakunda kwibandaho.
Jya ureka Umwuka w’Imana akuyobore aho ashaka. Ukwiye kubwira Imana uko uri, ukayiyereka uwo uri we; utigana abandi.
Ntukicire urubanza kubera ko utavuze ibyo abandi bamenyereye kuvuga mu isengesho. Bibiliya iravuga iti, “Niwe ubumba imitima yabo bose, Akitegereza imirimo yabo yose.” Zaburi 33:15.
Imitima y’abantu ntihuye, jya wereka Imana umutima wawe, aho kuyiryarya mu rwego rwo gushimisha abandi.