Uzi ko Imana ikwitayeho? Ntabwo yita ku buzima bw’Umwuka gusa, ahubwo initaye no ku buzima busanzwe bw’umubiri .
Irashaka guhindura imyumvire yawe; ugatsinda ibikuruhije; irashaka ko ugubwa neza, ukagira imbaraga. Ntukemere kuba imbata y’indwara.
Zaburi 103:2-3. “Mutima wanjye himbaza Uwiteka…niwe ubabarira ibyo wakiraniwe byose, agakiza indwara zawe zose.”
Kuva 15:26, Imana yabwiye Abisiraheli, “…kuko ari jye Uwiteka ugukiza indwara.” Iri sezerano ni iryacu kuri ubu! Imana niyo idukiza indwara, iyo tuyizeye.
Dukwiye kuzirikana ko Imana ari umuganga wacu, ijambo ryayo ni umuti. Imigani 4:20, 22 “Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye… kuko ari byo bugingo bw’ababibonye, bikaba umuze muke w’umubiri wabo wose.”
Hari ugukira indwara mu ijambo ry’Imana. Jya wiyaturiraho gukira kuko Imana ishaka ko uba muzima.
Jya ugira uti “Mana, ni wowe unkiza, kandi kuko ari wowe ndakize. Ngushimiye ko unkijije uko nsubiramo aya magambo. Uri imbaraga zanjye, kandi ndizera ndashidikanya ko unkijije.” (Soma Yesaya 53:5; Imigani 4:20,22; Yesaya 40:31)
Yesaya 40:31 “Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”
Bisobanuye iki “gutegereza Uwiteka”? ni ukwizera udashidikanya, ibyiringiro byawe bikaba kuri we. Ntabwo kiba kikiri igihe cyo kumusaba gukira, ahubwo kiba ari icyo gusubiramo amagambo yo gukira, uturije mu kubaho kwe.
Iki gihe uri kumwe n’Imana, niho ushobora gukira, ugasanwa. Imana iguha imbaraga, haba ku mubiri, amarangamutima, ndetse no buzima bw’Umwuka.
Niba ushaka gukira, jya ufata igihe buri munsi, n’aho cyaba iminota itanu; utuze ubundi uhange amaso Imana. Erega ni umuganga w’abaganga.
Ntibivuze udakwiye kujya kwa muganga. Burya ubwenge bakoresha bavura, babukura ku Mana. Kandi irabakoresha kugira ngo abantu bakire. Ariko iyo wishingikirije cyane ku baganga n’imiti, iba ari intangiriro yo kwibagirwa utanga gukira nyako. Imana. Abaganga baravura ariko gukiza ni ukw’Imana yo ishoborabyose.
Ikindi umuntu akwiye gukora, ni ukwita ku buzima bwe. Birimo kurya neza, kuruhuka neza no kugabanya guhugira cyane mu by’isi.