Bibiliya, nanone bita Ibyanditswe Byera, irimo amagambo menshi y’ubwenge. Ariko kandi, zirikana icyo Bibiliya ubwayo yivugaho, igira iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16).
Hari ibimenyetso byinshi bishyigikira icyo gitekerezo. Suzuma ibi bikurikira:
- Nta muntu n’umwe washoboye kugaragaza ko amateka yo muri Bibiliya atari ukuri.
- Bibiliya yanditswe n’abantu b’indahemuka, kandi bandika byose nta cyo badukinze. Ibyo bituma twizera ko ibyo banditse ari ukuri.
- Bibiliya yose uko yakabaye ifite umutwe rusange umwe: Imana izasohoza umugambi wayo kandi igaragaze ko ifite uburenganzira bwo gutegeka abantu, ikoresheje Ubwami bwayo bwo mu ijuru.
- Nubwo hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi Bibiliya yanditswe, ntirimo ibitekerezo byo mu rwego rwa siyansi abantu benshi bo mu gihe cya kera bemeraga ko ari ukuri kandi ari ibinyoma.
- Hari ibimenyetso byo mu rwego rw’amateka bigaragaza ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye.