Ese Abakristu bemerewe guca imanza?

Ntimuzi ndetse yuko abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira muzacira ab’isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma y’ibindi? 1 Abakorinto 6:2-3

Rimwe na rimwe iyo ubajije umuntu impamvu atakiza mu materaniro, hari igihe abona utangiye kumwinjirira mu buzima. Hari n’ubwo akubwira ko utangiye kumucira urubanza.

Nyamara usanga aba adasobanukiwe neza ijambo guca imanza.

Ku batizera Imana cyangwa abatari mu murongo nyawo wo kyumvira, iri jambo bararikunda cyane; Matayo 7:1: “ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo ngo namwe mutazarucirwa.” Abatizera Imana bakunda gusubiriramo abakristu iri jambo mu gihe baba batemeranya.

Ariko dukwiye gusobanukirwa neza icyo ririya jambo risobanuye. Guca urubanza Yesu yavugaga, ni uguca iteka: “Ntimugacire abandi ho iteka, kugira ngo namwe mutazaricirwaho.”

Ubundi nta wufite ububasha bwo gucira abandi ho iteka. Si akazi k’umuntu kuvuga uzarimbuka cyangwa uzajya mu ijuru. Ibyo ni iby’Imana. Ariko umuntu ashobora gukoresha ubwenge n’ubunyangamugayo, agacyaha mugenzi we. Abizera bakwiye gusasa inzobe. Bagakosorana, bakagirana inama y’uko ibintu bikwiye kugenda.

Ikigaragara cyo Bibiliya yemera ko abakritu baca imanza(1 Corinthians 6:2–3), ariko ntibemerera gucira abantu ho iteka. Mu rukundo ndetse no kwicisha bugufi, umukristu akwiye kwereka mugenzi we inzira nyayo akwiye kunyuramo kugira ngo agere ku kigero gikwiye umuyoke wa Kristu.