Dusome Bibiliya umunsi ku wundi (ITANGIRIRO 24, 25)

SARA ARAPFA; ABURAHAMU AGURA UBUVUMO BWO KUMUHAMBAMO (IGICE CYA 24)

1.
Sara yaramye imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi, iyo ni yo myaka Sara yaramye.
2.
Sara apfira i Kiriyataruba (ari ho Heburoni) mu gihugu cy’i Kanani, Aburahamu aza kuborogera Sara, amuririra.
3.
Aburahamu arahaguruka ava ku ntumbi ye, abwira Abaheti ati
4.
“Ndi umushyitsi n’umusuhuke muri mwe, mumpe gakondo yo guhambamo, mpambe umupfu wanjye, mwivane mu maso.”
5.
Abaheti basubiza Aburahamu bati
6.
“Databuja, utwumve uri umuntu ukomeye cyane muri twe, uhambe umupfu wawe mu mva yacu uri buhitemo muri zose, nta wo muri twe uri bukwime imva ye ngo we guhambamo umupfu wawe.”
7.
Aburahamu arahaguruka, yikubita imbere ya bene igihugu, ni bo Baheti.
8.
Avugana na bo arababwira ati “Nimwemera yuko mpamba umupfu wanjye ngo mwivane mu maso, munyumvire, munyingingire Efuroni mwene Sohari,
9.
ampe ubuvumo bw’i Makipela afite, buri ku mpera y’isambu ye. Abungurishirize hagati yanyu igiciro kibukwiriye kitagabanije, bube gakondo yo guhambamo.”
10.
Efuroni yari yicaye hagati mu Baheti, Efuroni Umuheti asubiza Aburahamu, Abaheti bamwumva, abinjiraga mu irembo ry’umudugudu wabo bose ati
11.
“Ahubwo databuja, nyumva. Iyo sambu ndayiguhaye, n’ubuvumo burimo ndabuguhaye, mbiguhereye imbere y’ab’ubwoko bwacu, hamba umupfu wawe.”
12.
Aburahamu yikubita imbere ya bene igihugu.
13.
Abwira Efuroni bene igihugu bamwumva ati “Ndakwinginze, nyumvira. Ndakwishyura igiciro cy’iyo sambu, cyemere nkiguhe, mpambemo umupfu wanjye.”
14.
Efuroni asubiza Aburahamu ati
15.
“Databuja, nyumvira. Agasambu kaguze shekeli magana ane z’ifeza kanteranya nawe? Nuko hamba umupfu wawe.”
16.
Aburahamu yumvira Efuroni agerera Efuroni ifeza avuze, Abaheti bamwumva, shekeli magana ane z’ifeza, zemerwa n’abagenza.
17.
Nuko isambu ya Efuroni yari i Makipela, iri imbere y’i Mamure, yo n’ubuvumo burimo n’ibiti byo muri yo byose byayigotaga hose ku mpera yayo, bikomerezwa Aburahamu
18.
kuba gakondo ye, imbere y’Abaheti, imbere y’abinjiraga mu irembo ry’umudugudu wabo bose.
19.
Hanyuma y’ibyo, Aburahamu ahamba Sara umugore we muri ubwo buvumo bwo mu isambu y’i Makipela, iri imbere y’i Mamure (ni ho Heburoni) mu gihugu cy’i Kanani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook
20.
Nuko Abaheti bakomereza Aburahamu iyo sambu n’ubuvumo buyirimo kuba gakondo yo guhambamo.

 

ABURAHAMU ATUMA IGISONGA CYE GUSABIRA ISAKA UMUGENI ((GICE CYA 25)

 

1.
Aburahamu yari ashaje ageze mu za bukuru, kandi Uwiteka yari yarahaye Aburahamu umugisha kuri byose.
2.
Aburahamu abwira umugaragu we, umukuru wo mu rugo rwe wategekaga ibye byoseati “Ndakwinginze, shyira ukuboko kwawe munsi y’ikibero cyanjye,
3.
nanjye ndakurahiza Uwiteka, ni we Mana nyir’ijuru, ni we Mana nyir’isi, yuko utazasabira umwana wanjye Umunyakananikazi, abo ntuyemo.
4.
Ahubwo uzajye mu gihugu cyacu kuri bene wacu, usabireyo umwana wanjye Isaka umugeni.”
5.
Uwo mugaragu aramusubiza ati “Ahari umukobwa ntazemera ko tuzana muri iki gihugu, byaba bityo naba nkwiriye gusubiza umwana wawe mu gihugu wavuyemo?”
6.
Aburahamu aramusubiza ati “Wirinde gusubizayo umwana wanjye.
7.
Uwiteka Imana nyir’ijuru, yankuye mu nzu ya data no mu gihugu navukiyemo, ikambwira indahira iti ‘Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu’, iyo ni yo izatuma marayika wayo akujya imbere, nawe uzasabireyo umwana wanjye umugeni.
8.
Kandi umukobwa yaramuka yanze, ntuzafatwa n’iyi ndahiro undahiye. Icyakora ntuzasubizeyo umwana wanjye.”
9.
Uwo mugaragu ashyira ukuboko munsi y’ikibero cya Aburahamu shebuja, arabimurahira.
10.
Uwo mugaragu ajyana ingamiya cumi zo mu ngamiya za shebuja, agenda afite ibyiza bya shebuja by’uburyo bwose, arahaguruka ajya muri Mezopotamiya, agera ku mudugudu w’aba Nahori.
11.
Apfukamisha izo ngamiya ku iriba riri inyuma y’uwo mudugudu. Hari nimugoroba, igihe abagore basohokera kuvoma.
12.
Arasenga ati “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu.
13.
Dore mpagaze ku isoko, abakobwa b’abo mu mudugudu basohotse kuvoma.
14.
Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti ‘Ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho’, akansubiza ati ‘Nywaho nduhira n’ingamiya zawe’, abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.”
15.
Nuko agisenga atyo, Rebeka arasohoka, wabyawe na Betuweli mwene Miluka, muka Nahori, mwene se wa Aburahamu, ashyize ikibindi ku rutugu.
16.
Uwo mukobwa yari umunyagikundiro cyinshi kandi yari umwari, nta mugabo wigeze kuryamana na we, aramanuka ajya ku isoko, aravoma arazamuka.
17.
Uwo mugaragu arirukanka aramusanganira, aramubwira ati “Ndakwinginze, mpa utuzi mu kibindi cyawe, nyweho.”
18.
Aramusubiza ati “Databuja, nywaho.” Atengamatira vuba ikibindi cye, aramuha aranywa.
19.
Amaze kuyamuha aramubwira ati “Nduhira n’ingamiya zawe zeguke.”
20.
Ayasuka vuba mu kibumbiro arirukanka, yongera kujya ku iriba kudahira, adahirira ingamiya ze zose.
21.
Uwo mugabo amwitegereza acecetse, kugira ngo ameny