- Kuzuka kwa Yesu Krisitu gusobanura ko Abizera bunze ubumwe na Krisitu.
Tuzi yuko iyazuye Umwami Yesu izatuzurana na we, kandi izatwishyirana namwe. (2 Abakorinto 4:14)
Iyo twizeye Krisitu, duhinduka umwe nawe kubwo kwizera.
Ubwo bumwe na Krisito, busobanura ko iyo Imana iturebye, ntabwo ibona gukiranirwa kwacu, ahubwo ibona gukiranuka kwa Krisito. Muri make, twahambanywe na Krisitu, dupfana nawe, tuzukana nawe, kandi tuzabanaho nawe.
“Ariko niba twarapfanye na Kristo twizera yuko tuzabanaho na we” (Abaroma 6:8).
Dushobora rero kugendera mu buzima bushya, kuko twunzwe na Krisito kubw’Umwuka Wera.
Ibi tubihamya igihe tubatizwa, nk’ikimenyetso gifatika mu buryo bw’umubiri, cyo gupfana kwacu na Krisito no kuzuranywa nawe.
“Nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Kristo yazuwe n’ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya”. (Abaroman 6:4).
- Kuzukwa kwa Krisitu guhamya ko ibyanditswe Byera mw’isezerano rya Kera ari ukuri.
Yesaya 53 na Zaburi ya 16, ni bimwe mu byanditswe kera byahamyaga ibyo kuzuka kwa Krisitu, kera mbere yuko avuka.
Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora. (Zaburi 16:10-11)
- Kuzuka kwa Yesu Krisito guhamya ko ibyanditswe mw’isezerano rishya ari ukuri.
“Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo, kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk’uko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereye ubusa. Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe, agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe na none, (1 Abakorinto 15:1-4)”.
Kuba tuvuga ko Yesu ariho, tuba tuvuze ko ashobora gukiza n’ubu.
Ayo yari amwe mu magambo y’umusingi Pawulo yakoresheje mu rwandiko rw’Abakorinto 15, aho yasobanuraga ukuri ko kuzuka, ndeste akanavuga ko ISHINGIRO ry’ubukirisito ryubatse ku kuzuka kwa Yesu.
kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby’ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk’ubusa. Ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya Imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye Kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka. kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu. Kandi niba bimeze bityo, n’abasinziriye muri Kristo bararimbutse. (1 Abakorinto 15:14; 17-19)
Aha Pawulo aravuga ko kuzuka kwa Krisito, atari gusa kumwe m’ukuri kugaragara mu byanditswe byera, ahubwo ko ariwo mutima w’ibyanditswe. Kuzuka kwa Krisito niko biduha ibyiringiro, ko ibyaha byacu byababariwe, tukaba tubasha guhagarara imbere y’Imana nta rubanza, tunafite ubugingo buhoraho muri Krisito.
Itorero ridahamya kuzuka kwa Krisitu, ntiriba rikiri irya Krisitu ahubwo ni irya antikrisito
- Kuzuka kwa Krisitu guhamya ko Yesu ari umwana w’Imana
[Ubutumwa bwiza] buvuga iby’Umwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi ku mubiri, kandi werekanywe n’ubushobozi ko ari Umwana w’Imana mu buryo bw’Umwuka Wera bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu. (Abaroma 1:3-4)
Iyo Yesu apfa agahera mu gituro, yari kuba ntaho ataniye n’abamubanjirije, ndetse n’abandi baje nyuma ye, bahamya ko batumwe n’Imana, ariko ibyo siko byagenze. Kuzuka kwa Krisitu guhamya ko atagereranywa n’abandi ko ahubwo ariho mu kindi cyubahiro nk’Umwana w’Imana.
Biracyaza mu gice cya 12