Dusobanukirwe christo nicyamuzanye mu Isi ( igice cya 13)  GUHABWA UBWIZA KWA YESU/ Rev J Jacques Karayenga

Nyuma yo kuvuka  no kubaho mu buzima buciye bugufi hano mu isi bugasozwa no gupfa urupfu rubi rwo ku musaraba, Umwami wacu Yesu Kristo urupfu nti rwa muheranye yarazutse yicara iburyo bw’Imana ahabwa ubwiza n’icyubahiro.Halelya

“Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane …”(Abafiripi2:9)

Ubwiza n’ubwami bwa Yesu ntibwemereye urupfu kumugumana:

“Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n’urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo. “(Ibyak.2:24)

Yesu ntitumwibuka nk’umwana wavutse ahubwo nk’Umwami w’ibihe byose wahawe ubwiza n’ubutware, uwo urupfu rutagizeho ububasha kuko ariwe ufite imfunguzo z’urupfu na kuzimu kandi uhoraho ibihe byose.

“…dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.”(Ibyah.1:18)

Guhabwa ubwiza kwa Yesu ku mutandukanya n’abandi bakomeye bo mu isi

Kuko ibindi byamamare byaraje bigira benshi mu isi babikurikira, ariko urupfu rwarabaheranye ntibazutse.

Umwihariko wa Yesu we nuko urupfu rutamuheranye ahubwo rukakamwinjiza mu bwiza butagira akagero.

Abafil. 2:9-10:”Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi,”

Nyuma yo kuzuka Imana yamushyize hejuru ya byose na bose

Yamuhaye izina risumba ayandi kugirango amavi yose apfukame mu izina rya Yesu

Abakomeye n’aboroheje abo mu isi nahandi hose bagomba gupfukama mu izina rya Yesu. Amina

Dukwiriye gushima Imana yaduhaye kunesherezwa nuyu mwami watsinze ubutware bwose.

Umumaro tubonera muguhabwa ubwiza kwa Yesu

  1. Bituzanira gukiranuka no gutsindishirizwa

(Abaroma 4:23-25)

“Icyakora ntibyanditswe ku bwe yuko byamuhwanirijwe no gukiranuka,

ahubwo no ku bwacu abazabiheshwa n’uko twizeye Iyazuye Yesu Umwami wacu,

watangiwe ibicumuro byacu akazurirwa kugira ngo dutsindishirizwe.”

  1. Aradusabira

(Abarom.8:34): “Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira?

– Kuba Yesu yarahawe ubwiza biduha umutekanp kuko dufite umuvugizi mu ijuru kuko aduhagarariye ntawaduteranya yo.

-Aradusabira nubwo twebwe tutazi gusenga ntitunamenye ibyo Imana ishaka ariko we arahatubereye, Haleluya.

  1. Biduha imbaraga n’ intsinzi y’iteka

(Abefeso1:20-21)

“izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru, imushyize hejuru y’ubutware bwose n’ubushobozi bwose, n’imbaraga zose n’ubwami bwose, n’izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza.

-Kuba Kristo twizeye ariwe ufite ubutware bw’iteka ku bafite amazina n’imbaraga b’ibihe byose biduha twebwe ubwoko bwe ubushobozi kuri bo ndetse n’ibyiringiro byo kubatsinda igihe cyose.

Shira ubwoba kuko Umwami wacu yanesheje kandi akaba ari mubutware n’intsinzi by’iteka.

  1. Biduha ibyiringiro by’aho tugana.

(2Tim.2:11) “Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo”Niba twarapfanye na we tuzabanaho na we, ”

Abizera dufite ibyiringiro kuko ubwo Umwami wacu ari mu bwiza natwe azaza atujyane tujye kubana nawe mu bwiza.

Shira umubabaro Umwami wacu Yesu yaranesheje kandi ntiyanesbeje kubwe ahubwo yaratuneshereje. Icyerekezo cyacu ntabwo ari hano mu isi ahubwo dufite gakondo twateguriwe nawe.

“Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.”(1Abakor.15:58).

Imana idufashe kumenya agaciro k’ Umwami usumba bose kandi uri mubwiza ufite ubutware bwose , tumenye uko turushaho kumukorera.

Uwiteka azaduhe kubana nawe ! Amen

Rev. J. JACQUES KARAYENGA