- 7. Kuzuka kwa Krisitu guhamya ko Yesu ari umwana w’
[Ubutumwa bwiza] buvuga iby’Umwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi ku mubiri, kandi werekanywe n’ubushobozi ko ari Umwana w’Imana mu buryo bw’Umwuka Wera bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu. (Abaroma 1:3-4)
Iyo Yesu apfa agahera mu gituro, yari kuba ntaho ataniye n’abamubanjirije, ndetse n’abandi baje nyuma ye, bahamya ko batumwe n’Imana, ariko ibyo siko byagenze. Kuzuka kwa Krisitu guhamya ko atagereranywa n’abandi ko ahubwo ariho mu kindi cyubahiro nk’Umwana w’Imana.
7.Kuzuka kwa Yesu Krisito guha abizera ibyiringiro ntagereranywa.
Kuba twarababariwe ibyaha byacu, biduha ibyiringiro by’igitangaza. Abizera ntibakiri abanzi b’Imana, ahubwo bahindutse abana b’Imana batsindishirijwe, abaragwa b’ibyiza by’ijuru, umurage tudashobora kwakwa. Ubutumwa bwiza buruta ubwo n’ubuhe????
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo,tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka, ari wo namwe mwabikiwe mu ijuru, (1 Petero 1:3-4).
8.Kuzuka kwa Yesu Krisitu gusobanura ko tuzazuka kimwe nawe.
Krisito asobanurwa nk’umuganura wo kuzuka (the firstfruit). Ibi bivuga ko ariwe mbarutso y’umuzuko w’abizera bose.
“Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye.” (1 Abakorinto 15:20).
Abizera bazanezererwa umuzuko nkuko byanejeje Krisito, bambaye umubiri mushya wuzuye icyubahiro n’imbaraga.
“No kuzuka kw’abapfuye ni ko kuri: umubiri ubibwa ari uwo kubora ukazazurwa ari uwo kutazabora, ubibwa ufite igisuzuguriro ukazazurwa ufite ubwiza, ubibwa utagira intege ukazazurwa ufite imbaraga, ubibwa ari umubiri wa kavukire ukazazurwa ari umubiri w’umwuka. Niba hariho umubiri wa kavukire hariho n’uw’umwuka”. (1 Abakorinto 15:42-44).
Bene Data, nubwo tugeragezwa tukababara mu buryo butandukanye, mu buzima buzaza, nta mubabaro uzabayo, tuzanezererwa umubiri utunganye, utangirika, ibyo twategereje dore biraje nimwihangane.
9.Kuzuka kwa Krisito kwerekana ko Yesu ariwe uzacira isi urubanza.
Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana, kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.” (Ibyakozwe 17:30-31)
Abari mw’isi bose bazahagarara imbere y’Imana k’umunsi w’amateka, bacirwe urubanza rw’ibyo bakoze.
Abatizera bazoherwa muri Gehinomu. Abizera bazatsinda urubanza kubwa Krisitu, ariko bazabazwa uko bakoreshaje Ubuntu bwose Imana yabagiriye, bagororerwe n’Imana mw’ijuru hakurikijwe imirimo yabo. Ikimenyetso Imana yatanze ngo ihamye ibyo nuko yazuye Yesu mu bapfuye.
Utarizera Yesu wese uru rubanza rwagombye kumutera ubwoba. Wowe uzahura n’umujinya w’Imana yakuremye, utsindwe maze woherwe mu mubabaro udashira, kubera ibyaha wakoze. Ariko ubundi uru rubanza ntirwagombye kugukanga kuko Imana yashyizeho igisubizo.
Uko wahabwa ubugingo buhoraho, ni ukwizera Yesu Krisito, ugatera umugongo ubuzima bw’icyaha.
10.Yesu niwe Kuzuka, hirya ye n’urupfu. Hitamo Yesu maze ubeho!
Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo⁉”(Yohani 11:25-26)
Niba uri mw’itorero aho kuzuka kwa Krisito kutavugwa, bakazategereza gusa umunsi mukuru wa Pasika, witonde urebe neza, kuko kuzuka kwa Krisito niwo mutima w’ubutumwa bwiza.
Nongere nsubiremo aya magambo ya Pawuro, “Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo, kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk’uko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereye ubusa.
Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe, agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe na none, akabonekera Kefa maze akabonekera abo cumi na babiri,” (1 Abakorinto 15:1-3)
“Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa,” (Abaroma 10:9)
Imana ibahe umugisha.
Past Kazura Bagaramba Jules