Dusobanukirwe christo nicyamuzanye mu Isi ( igice cya 10)  /Past Kazura B. Jules

Kuzuka kwari ikimenyetso gikomeye, (Yohani 2:18-22). (Matayo 12:39-40).

Kuvuga ko intumwa za Yesu zamwibye ni amatakirangoyi yo kwanga ingaruka z’igisobanuro cyo kuzuka.

Ibuye ryari rikingiye imva ya Yesu ryapimaga hafi toni ebyiri, kandi hari hashyizweho abarinzi ngo barinde imva ya Yesu, ntawari gushobora gutwara umurambo wa Yesu (Matthew 27:62-64).

Iyo imva iza kuba itarangaye, iyo abigishwa baba batarayigezemo ngo bahamye ko irimo ubusa, Ubutumwa bwiza bwa Yesu Krisitu buba bwarabaye ipfabusa.

Yesu yivugiye ko kuzuka kwe ari ikimenyetso ntakuka gihamya indi mirimo yakoreye mw’isi.

Kuzuka kwa Yesu Krisito kwahamijwe kandi n’abandi bahamya barenga Magana atanu, ibyo byemeza ntagushidikanya ko Yesu ari umukiza w’isi.

Izindi mpamvu icumi zerekana uburemere bwo kuzuka kwa Yesu Krisitu.

  1. Kuzuka kwa Yesu Krisitu, niko guhamya gutsindishirizwa kwacu, imbere y’Imana.

[Yesu] Yatangiwe ibicumuro byacu akazurirwa kugira ngo dutsindishirizwe. (Abaroma 4:25)

Gutsindishirizwa bisobanura, guhagarikwa imbere yImana tudatsinzwe n’urubanza.

Ibyaha bitandukanya umuntu n’Imana, kandi ntashobora kugirana ubumwe nayo. (Abaroma 6:28, Yesaya 59:2).

Twese twari abo kugirirwa umujijya, iyo hataboneka uhagarara mu cyuho, ntitwashoboraga gushyikirana nImana.

Mu rupfu rwa Krisito k’umusaraba, yikoreye igihano cyari kidukwiriye kugirango urupfu rwe rudukureho urubanza.

Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije), nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu. (Abefeso 2:4-6).

Kuzuka kwa Yesu, guhamya ko Imana yemeye igitambo cye kubw’ibyaha byacu, ari nabyo biduhesha kungwa n”Imana.

  1. Kuzuka kwa Yesu kwerekana gutsindwa k’urupfu.

kuko tuzi yuko Kristo amaze kuzuka atagipfa, urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi. (Romans 6:9)

Urupfu ni umwanzi w’abantu, kandi ruzakomeza kubaho nubwo abantu bagerageza kururwanya, ntibizashoboka.

Yesu yazutse mu bapfuye kuko urupfu rutashoboraga kumugumana. Natwe rero, urupfu n’ibihano bigendana narwo, ntibikiduteye ubwoba kuko Yesu yarutsinze.

“Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”Ibyaha ni byo rubori rw’urupfu, kandi imbaraga z’ibyaha ni amategeko.Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo. (1 Abakorinto 15:55-57)

 

biracyaza mu gice cya 11