DUSOBANUKIRWE AGATABO K’UMUGENZI (Igice cya mbere)

Twifuje kunganira benshi mu gusobanukirwa agatabo k’umugenzi benshi muri mwe mukunda, Muri izi Nyigisho z’uruhererekane Mugezwaho na Mme Nishyirembere Donna  (Mama Vanessa) muzabasha Gusobanukirwa ingingo z’ingenzi 30 zigize alias Gatabo arizo zikurikira:

Umuntu wari uhetse umutwaro 

  1. Mubwirizabutumwa
  2. Abaturanyi ba mukristu
  3. Isayo gahinda gazaze
  4. Bwenge bw’Isi
  5. Irembo
  6. Musobanuzi
  7. Umusaraba
  8. Abasinziriye n’aburiye à l’encre
  9. Umusozi witwa biruhanya
  10. Nyumbanziza
  11. Igikombe mucisha bugufi
  12. Igikombe cy’igicucu cy’urupfu
  13. Mwizerwa
  14. Magambo
  15. Ururembo rw’imburamumaro
  16. Mwishakirandamu
  17. Dema na Mukaroti n’uruzi Rwiza
  18. Bwihebe
  19. Imisozi y’igikundiro
  20. Ntabwenge na Nizerabuhoro

22 Muriganya

  1. Muhakanamana
  2. Ubuhamya bwa byiringiro
  3. Ntabwenge yanga kugirwa Inama.
  4. Ibyo gutinya kwiza n’ibyabasubirinyuma
  5. Igihugu cyitwa Beula
  6. Uruzi ni deux roupies
  7. Ururembo siyoni
  8. Itekantabwenge yaciriweho

IGICE CYA MBERE

Igitabo cy’umugenzi tuzaganiraho muri iyi minsi, kitwibutsa aho twavuye, aho tugeze n’aho tujya.Kuko burya twese twahuriye hano turi mu urugendo bizatuma twibuka abo twatangiranye urugendo ubuhamya bafite uyu munsi wa aucun abo twahuriye mu rugendo se bo bafite buhamya ki uyu munsi, Twebwe se uko twatangiye ni ko tukimeze …

UBUHAMYA BW’UWANDITSE AKA GATABO

Kuko abenshi muri twe uretse kumva bakavuga ntabwo ari benshi bagasomye, Niyo mpamvu nifuje ko tugatangira kose ntacyo dusimbutse. Aka gatabo k’umugenzi, kanditswe à John Bunyan, umwongereza wavukiye mu muryango wabakene muri 1928.

Ise yari umucuzi, nawe uwo mwuga wa se niwo yakoze umutungana n’umuryango we namwe muru mva uwo muryango yavukiyemo kubera ubushobozi buke ntiyagize amahirwe yo kwiga yize gusoma no kwandika gusa ariko yari azi ubwenge bwinshi bwa kavukire icyongeye kuri ibyo ntiyari azi Imana.

Akiri umusore yivuruguse mu byaha byinshi ariko uko abikora umutima ukamucira urubanza kuko yari azi ko umunsi umwe Imana izabimubaza Kugeza umunsi yumvise umuntu yigisha Ku cyaha nibwo yumvise ijwi ry’Imana mu umutima we rimubaza riti : UHISEMO IKI ? KUREKA IBYAHA BYAWE UKAZAJYA MU IJURU? CYANGWA KUBIKOMEZA UKAZAJYA MURI GEHENOME?

Ibyo byamuteye ubwoba bwinshi no kwiheba kwinshi kugeza umunsi yahuye n’abagore batatu baganira iby Imana banezerewe atangazwa n’amahoro yabo, n’ubuhamya bwabo, n’umunezero bafite byo kuba baramenye YESU. Bituma amenya ko bafite Yesu by’ukuri. N’ubwo atahise afata umwanzuro ako kanya ariko yaje gukizwa, atangira ubwo avuga ubutumwa hose, Imana ishimwe.

Nyuma haje kwima umwami, mushya wabujije abantu batari aba Pasteur kuvuga ubutumwa.Maze John Bunyan Bimunanira kureka kubuvuga, atangira guhura n’akaga kuva ubwo kugeza aho yafunzwe imyaka 12. Ageze mu buroko nabwo Imana iramukoresha cyane mu zindi mbohe anabona n’akanya ko gusoma bibiliya yitoze no kuyisesengura, kubw’uko atari akibashije Gutunga urugo rwe n’umuryango nous, byatumye yiga umwuga wo kuboha utuntu dutandukanye, akagurisha, ikivuyemo kigatunga urugo, nyuma baje kumurekura ariko akomeza kuvuga ubutumwa, na aucun bituma afungwa, agezemo yo Aho niho yahise yandika igitabo cy’umugenzi, yifashishije bibiliya dore ko yari yarayisomye bihagije

Agatabo karasohotse karakundwa cyane gakwira tuyau cyane mu ngo zaboroheje, kuko akikandika abakomeye n’abize n’abakize bagasuzuguraga bati: NTA MUCUZI WO KWANDIKA IGITABO.

Igihe cyarageze arapfa, hashize igihe kinini yaritahiye babandi bagasuzuguraga nabo kabageramo baragakunda bagatangazwa n’ukuntu kandikanye ubwenge batangazwa n’ukuntu umuntu w ‘umukene utarize yanditse ibyo bintu, kugera na magingo aya karakwirakwiye cyane ndetse abantu baragakunda, Ubu kamaze guhindurwa mu ndimi zigera ku 120 harimo n’ikinyarwanda.

 

Yesu abahe umugisha,

Donna Mma Vany.