1Yohana 3: 11.
Ubwo nibwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane.✅
Urukundo ni ijambo rikubiyemo ibintu byose bivugwa muri Bibiriya. Mose yazamutse umusozi Sinayi, azana amategeko 10, ariko Yesu aje akora resume yayo, 5 abanza yose ayashyira mw’itegeko 1. Ati ukundishe Uwiteka umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.
Andi 5 asoza ayakubira muri 1 ati ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda. Aba ararangije.
Ayo mategeko ni aya: 5 abanza:
- Ntukagire izindi mana mu maso yanjye,Ntukiremere ibishushanyo, Ntukabyikubite imbere, Ntukavugire ubusa izina ry’Uwiteka,Wubahe umunsi w’isabato,Wubahe so na nyoko.
Ikigice cyose kirebana no gukunda Imana.
Impamvu iryo kubaha ababyeyi riza muri iki gice, ni uko ababyeyi ari abafatanyabikorwa b’Imana:
” Igihe Imana yajyaga kukurema yafatikanyije n’ababyeyi bawe.”
Abo iyo ububashye ntabwo uba ukunze mugenzi wawe ahubwo uba ukunze Imana. Imana ibaha agaciro k’abafatanyabikorwa bayo.
Andi atanu akurikira yayakubiyemo 1 nkuko nababwiye, ni aya: Ntukice, Ntugasambane, Ntukibe, ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe, Ntukifuze gusambana.
Aya uyarebye usanga avuga kuri mugenzi wawe. Iyo uyubahirije, uba ukunze mugenzi wawe.
Bene Data, urukundo ni ingenzi. Kandi si byiza kubeshya ngo ukunda Imana udakunda mugenzi wawe ureba.
Bibiriya iravuga ngo udakunda ntazi Imana. Yohana yarongeye arandika ati ubwo nibwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane.
Byose bizashira hasigare urukundo. Mugenzi, kunda Imana, kunda mugenzi wawe nkuko wikunda, wibikire ubutunzi aho inyenzi n’ingese bitagera.
Gukunda mugenzi wawe ni ukwiteganyiriza. Yesu yasize abwiye abigishwa ati ikizerekana ko muri abigishwa banjye, nuko mukundana. Udakunda ntazi Imana.
Reka nsoze ngusaba kujya ku Minzani ireshya undebere urukundo uko rungana mu mirimo ufite izapimwa.
Mbese uheruka ryari gukora akarimo k’urukundo? Mbese muri stock yawe y’imirimo uzamurika, iyurukundo irimo ingana iki?
Kwihugiraho ntuwushyiremo, uwo ntawuzawuhemberwa. Yesu ati dore mbasigiye itegeko rishya. Nuko mukundana. Mwene Data, dore waratakaje, ya mirimo y’urukundo wagiraga mbese iri he?
Mbese urashaka gutangira gukora imirimo myiza y’urukundo? Shyiramo imbaraga Umwami araza vuba.
Isi ntiguherane dufite itegeko ry’Umwami. Ni ugukundana.
Wicika intege ubonye abo muri kumwe badafite imirimo y’urukundo. Ubu turasiganwa, haguruka, ube intangarugero, ubasige.
Iyongeremo imbaraga y’ubutwari kunda mugenzi wawe nkuko wikunda Imana izaguhemba, urakoze.
Mbifurije kugwiza imirimo y’urukundo mu gihe gisa gutya.
Umwigisha: Ev. Adda Darlene KIYANGE
I love Creator God