DUKOMEZE TUJYE IMBERE, TURWANE INTAMBARA NZIZA MU KWIZERA Yosuwa igice cya10/Past Kazura

DUKOMEZE TUJYE IMBERE, TURWANE INTAMBARA NZIZA MU KWIZERA
Yosuwa igice cya10
Mubyo twamaze kwiga mu bice bitambutse twabonyemo aho Abana ba Israyeli bagiye bagira imbaraga bagatsinda bikomeye cyane, nko mu gihe cya Yeriko. Twabonye kandi aho bagize intege nke bagatsindwa,nko k’umusozi wa Ayi. Twabonye aho bihana, ndetse tunabona aho bagirana igihango n’abanyamahanga b’Abagibeyoni bababeshya, biturutse k’uburangare bwo kutabanza kubaza Imana, mbere yo gufata ibyemezo. Nubwo bimeze bityo Ibyo byose ntibyabujije Israyeli gukomeza Urugendo bajya imbere.
Ibyo twaba twarahuye nabyo uko byaba bingana kose,ntibitubuza kujya imbere. Ntitugomba gukomeza kuvuga ubuhamya bwa kera ngo twicare turambye. Ntitugomba kandi guterwa ubwoba no gucibwa intege n’ibyatubayeho bitari byiza. Ntitugomba kuneshwa n’ibibi byigeze kutubaho ngo bitumugaze bitubuze kujya imbere.
DUKOMEZE TUJYE IMBERE TURWANE INTAMBARA NZIZA MU KWIZERA
Mu bice byatambutse bya Yosuwa twahigiye byinshi, Mu gice cya cumi turahigira uko twakomeza kujya imbere mu rugendo rwo kwizera.
Kugirango amagambo tuganire ushobore kuyumva, nuko wabanza ugasoma igice cya 10 cya Yosuwa, byaba byiza warasomye n’igice cya 9.
V1-5
Adonisedeki, umwami wa Yerusalemu, amaze kumva inkuru zuko Yosuwa yatsinze Yeriko na Ayi, nuko yagiranye ubumwe n’Abagibeyoni, agira ubwoba, yishyira hamwe n’abandi bami bane ngo barwanye Abagibeyoni. Icyo gihe Yesuwa yari I GilugaliI.
I. Twakora iki ngo tubashe kwihangana no kudacika intege?

1. Gusenga ubudasiba (6-8)
“Abagibeyoni bamaze kubona ko bibakomereye, batuma kuri Yosuwa, baramubwira bati” Ntuhemukire abagaragu bawe, uzamuke n’ingoga uze utuvune uturengere, kuko abami bose b’Abamori bo ku misozi miremire bateraniye hamwe kudutera.”
Yosuwa ngo abyumve atabarana n’ingabo ze, ariko abanza kugisha inama Imana. Uwiteka aramubwira ati “Ntubatinye kuko mbakugabije, nta muntu wo muri bo uzaguhagarara imbere.”
Yosuwa Imana yamuvugishije ari ku’umusozi wa Gilugali, umusozi w’amasengesho, aho Imana yari yaramuhereye amabwiriza mbere. Yosuwa yari yarize ko agomba kugira icyo akora cyose abanje kugisha Imana inama. Kubera guca bugufi kwa Yosuwa, n’ubushake bwo kuyoboza Imana inzira, Imana yijeje aba Isiraheli itsinzi ku bami batanu bari bahagurukiye kubatera.
Iki ntigihinduka kandi ntigisimburwa, ushaka wese kujya imbere no gukomera mu kwizera, agomba kuba afite iyi nyota yo kwegera Imana mu masengesho. Uwiteka yasezeranije umugisha abafata umwanya bashaka kumenya ubushake bwe, no kuyoborwa nawe muri byose.
2. Gushyira umwete n’imbaraga mubyo ukora byose (v. 9)
“Maze Yosuwa abatungukiraho vuba, kuko yaje ijoro ryose avuye i Gilugali.”
Yosuwa ntabwo yagumye mu masengesho gusa. Nyuma yo kuvugana n’Imana, yarahagurutse arara agenda ijoro ryose. Byamutwaye imbaraga nyishi. Yosuwa yirinze kugwa mu rwobo rwo kwiyizera ngo ndashoboye, afata umwanya wo kugisha Imana inama. Ariko ntabwo na none yagumye mu masengesho gusa.Yizeye ko Imana yamwumvise kandi amenya ko atakwicara gusa ngo ibintu bizikore, arahaguruka mu kwizera aragenda. Mubyo dukora byose, tugomba kwishingikiriza ku Mana mu masengesho, hanyuma tugahaguruka, tukitegura, tugakoresha, ubwenge, imbaraga, impano, Imana yaduhaye, kandi tutibwira ko ibintu byose bizatworohera.
Mperutse kumva umuntu atera urwenya ngo « abanyafurika bizera ijambo rivuga ngo”musabe muzahabwa » ariko abanyaburayi bakizera irivuga ngo « udakora ntakarye ». Umukirisitu nyakuri aho yaba aturuka ahariho hose, ashyira mu bikorwa aya magambo yombi, kuko yose aturuka ku Mana. Umwe yabivuze neza ati”ni ugusenga nkaho ntacyo ushoboye, ugahaguruka ukitanga, ugakora nk’ushoboye n’ibikurusha imbaraga, kuko wavuganye n’inyembaraga. »
3. kwizera Ibasha gukora ibirenze ibyo twibwira (12-14)
“Umunsi Uwiteka yagabijeho Abisirayeli Abamori, Yosuwa abwirira Uwiteka imbere y’Abisirayeli ati “Zuba, hagarara kuri Gibeyoni, Nawe Kwezi, hagarara mu gikombe cyo kuri Ayaloni.”Izuba riherako rirahagarara n’ukwezi kuguma aho kuri,”
Mu gihe Yosuwa yabonaga igihe kirenze atarangije umurimo, Imana yahise ibyivangamo. Uwiteka yongereye amasaha y’umunsi, agabanya ay’ijoro, kuko abantu b’Imana bari hagati mu bushake bwayo.
Ntiwongere kuvuga ngo byandangiriyeho, igihe cyanshiranye, ndashaje birararangiye………….guma mu Mana, uyumvire, none se, ubwo Uwiteka ari m’uruhande rwacu umubisha wacu yaba nde? (Abaroma 8:37).
Izi ndirimbo ndazikunda ”erega iyo Mana dusenga ntabwo izadutererana” “urashoboye Mwami Yesu ndabizi, urashoboye kandi ntacyakunanira”
4. Kunesha no gutegeka abanzi bawe ( mu mwuka) 16-18
Tumaze kubona uko Imana yatabaye mu bitangaza bikomeye, urugamba ntirwari rurangiye. Abayisiraheli bakomeje kurwana, bafashijwe n’Imana.
Abami batanu bamaze gutsindwa, bagiye kwihisha mu buvumo. Yosuwa abimenye arategeka ati”Muhirike amabuye manini muyashyire ku muryango w’ubuvumo, mushyireho n’abo kubarinda.”
ibi bishushanya ko yari yabafashe mpiri, ariwe ubatwara. Iyo Imana idukijije, iduha imbaraga zo gutegeka kamere mbi ikorera muri twe. Imana itwigisha kwicisha umwuka ingeso za kamere.
Waba ufite ikibazo cyo kuvugagura no gukwiza amatiku, uburakari, urwango, irari, gukorakora, n’ibindi…Ibyaba bigutera gutegekwa na kamere byose, ugomba kubitegeka, k’ubwu umwuka wera utuye muri wowe. Utagira umwuka wa Kirisitu si uwe, uwo rero azaneshwa iteka.
5. Kudahishira cyangwa guhishahisha abanzi bawe (mu mwuka) 22-27
Yosuwa amaze gutsinda urugamba aragaruka, abwira ingabo ze ati“Nimusibure umuryango w’ubuvumo, mukuremo abo bami batanu mubanzanire.” Yosuwa yivuze hejuru y’abanzi be k’umugaragaro, yamamaza itsinzi ahawe n’Uwiteka.
Mu buryo bw’umwuka, dukwiye gukora dutyo. Buri wese azi kamere arwana nayo, agerageza guhishahisha. Uburyo bwo gutsinda ni ugufata icyemezo cyo guhangana.
– Uhisha ibicumuro bye muri we ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azakizwa. (Imigani 28:12)
– Ariko nitwatura ibyaha byacu niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. ( 1Yoh1:9)
Ni ngombwa kujya imbere y’Imana, ukayibwira ibyawe ntacyo uhisha, ariko ufite n’umugambi wo kubireka, nayo izaguha imbaraga.
6. Urugamba ni urwa buri munsi, ni ugukenyera ukitegura. 28-43
Usomye neza, ubona ko Yosuwa yamaze igihe cye cyose k’urugamba rwa buri munsi. Abisiraheli barwanye inkundura n’abami benshi, kandi buri munsi.
No kuri twe niko bimeze, umwanzi wacu ntasinzira, ahora azerera yivuga, atontoma ashaka uwo yaconcomera. Tugomba rero guhora twiteguye, intambara tukayemera kuko turi mu ruhande rw’abanesha, umugaba wacu yaratsinze, tuzatsinda. Twegere Imana nayo izatwegera, turwanye Satani nawe azaduhunga. (1Petero 5:8-9)
Yesu abahe umugisha