Ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke ahubwo dufite kwizera tukazakiza ubugingo bwacu: Past MUNYANZIZA Celestin
Tugomba kwizera kuzageza aho dukiza ubugingo ndetse tukazakiza n’imibiri yacu, Yesu yerekaniwe kumaraho ibyaha ariko ukiranuka niwe mukiranutsi.
Nusitara usabe imbabazi ariko aho usitaye ntukongere kuhasitaza ahubwo wihane ibyaha wihanire kureka burundu. Ntitugakore ibyaha nkana ahubwo tuge duhunga ibyaha burundu. Muge mugira umwuka wera kuko nta mwuka wera mufite nta Mana muba mufite. Ubuzima bw’umukirisitu ni umwuka ibyo mubitekereze.
Mu gitabo cy’Abaroma 11:17 hagira hati:”Icyakora niba amwe mu mashami yarahwanyuwe, ariko wowe, nubwo wari umwelayo wo mu gasozi, ugaterwa hagati yayo maze ugasangira na yo ibitunga umwelayo bikungahaye bizanwa n’umuzi wawo, ayo mashami ntukayishime hejuru. Ariko rero niba uyishima hejuru, wibuke ko umuzi utaguteyeho, ahubwo ni wowe uteye ku muzi.
Umwuka wera niwe udufatisha ku Mana, nta mwuka twahuhwa n’umuyaga tugahirima. Icyo ngusabira kandi nkwifuriza nugutunga umwuka wera kugira ngo ubane n’Imana. Umwuka wera ni impamba ijuru ryateganyirije abashaka kuriganamo, niba utagiira umwuka wera rero uzagwa mu nzira.
Umwigisha: Past MUNYANZIZA Celestin