Bibiliya itubwirako tugomba gusa nka Kristo mu byo dukora byose, twaba mu rugo, mu biro,mukazi, …dukwiye gusa nka Kristo Yesu munzira izo ari zo zose dutekerezamo no mumibanire yacu n’abandi. Ibi bisobanuyeko, abakristo bagomba gukora uko bashoboye bakamenya Yesu Kristo byuzuye kugirango igihe bamusobanukiwe neza uko asa,barushesho kugira ingeso zisa nize kuri buri muntu,imiryango yabo ,inshuti,n’abagenzi babo bakorana mu kazi.
Nk’abantu b’Imana baha agaciro umurimo, hari ibyo tugomba kuzirikana mu byo twaba dukoramo byose:
1.Imana niyo muyobozi wizerwa.
Ni ngombwa ko abakozi bagomba kugira ababayobora bagomba guha raporo kandi bagomba no kubumvira muri byose,bakanakiranuka mu byo bakora byose .Ariko bakwiye kumenya ko Imana ariyo muyobozi w’ikirenga kandi wizerwa areba byose kandi ko buri wese Izamugororera ibikwiranye n’imirimo ye.
“Mbata ,mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose,ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n’abanezeza umuntu,ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana.Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima,nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu, muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo.Ariko ukiranirwa aziturwa nk’uko yakiraniwe,kandi ntihariho kurobanura ku butoni.(Abakolosayi3:22-25)
2.Ubuhamya bwacu bugaragarira uko twitwaye ku kazi.
Nibyo kuri iyi si nta muntu utunganye, ariko byaba byiza kumenya ko imyitwarire yacu n’uko tubana n’abandi mu kazi bizaba ubuhamya kuri bo.Ese tugaragara dusa na Kristo kandi dukora ibihesha Imana icyubahiro mu mirimo yacu n’abo dukorana?Ni ngonbwa kwerekana urukundo hagati y’abagenzi bacu kandi tukagira umwete mu mirimo yacu ya buri munsi kugirango tube icyitegererezo cy’abatubona.
Mu b’Abatesalonike 4:9-12 hagira hati: “Ariko rero ibyo gukunda bene Data, ntimugomba kubyandikirwa kuko ubwanyu mwigishijwe n’Imana gukundana, ndetse musigaye mukundana na bene Data bose b’I Makedoniya hose.Ariko bene Data turabahugurira kugira ngo murusheho kugira urukundo rusaze kandi mugire umwete wo gutuza mutari bakazitereyemo, mukoreshe amaboko yanyu nk’uko twabategetse kugirango mugendane ingeso nziza ku bo hanze mudafite icyo mukennye.”(1Abatesalonike 4:9-12)
3. Kunda umurimo ukora
Muri iki gihe usanga abantu benshi batishimiye imirimo bakora.Kuko babona binjiza bike bigasa nk’aho ntacyo bakorera bakifuza kubona icyo bakora kibaha inyungu kugira ngo babone byibura ko kumeza haboneka amafunguro ariko bikanga, bigatuma banga akazi bakora.
Abenshi muri twe niko tumeze,iyo tutabonye imyambaro y’igiciro cyangwa ibindi turarikiye ngo tugaragare neza nibwo tuvuga ngo ‘ twanze akazi kacu’ cyangwa tukabona katagendanye n’igihe,tugasa nk’abakorera ubusa ,iyo tutanabanye neza n’abo dukorana na byo bituma dusa n’ababihiwe n’isi.Ariko ntidukwiye kwanga gukora akazi tubonye kuko ari kimwe mu byerekana ko Imana hari icyo yakugeneye kandi ukanayishimira kuko hari benshi baba babuze n’ako wita kabi cyangwa badashoboye gukora kubera impamvu zitandukanye z’ubuzima, ahubwo ukayishima kuko yaguhaye imbaraga ukoresha.
Mu gitabo cyo Gutegeka kwa kabiri hagira hati:“Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ariyo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe.(Guteg. 8:18)
Bakristo reka twe kwanga imirimo dukora kuko akenshi ituma ducumura tugakora ibyaha, ahubwo dukwiye guharanirako ibyo dukora byose bishimisha Imana, tukanashakashaka urwuri rutoshye tuzabonamo ibyo dukeneye byose.
Sophie @agakiza.org