Umuhanzi Diana Mucyo mu ndirimbo zihimbaza Imana akomeje urugendo rwa muzika aho atangaza ko bimunejeje gukora amashusho y’indirimbo ye yambere y’amashusho, akaba anateganya kwagura umuziki we kurwego mpuzamahanga. Kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Uzaza ryari Yesu’ yakorewe na Producer Karenzo.

Diana Mucyo avuga ko intego ye mu muziki ari ukugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu benshi abinyujije mu ndirimbo zihimbaza Imana. Yakomeje avuga ko ubutumwa yibandaho mu kwandika indirimbo ze ari ubwo guhumuriza imitima y’abantu no gushima Imana ibyo yabakoreye.
Mu magambo ye yatangaje:
“Nakomeje kwitegereza uburyo abantu baruhijwe n’indwara n’ubukene n’intambara ni bwo nahise nandika iyi ndirimbo mvuga ngo Uzaza ryari Yesu ibyaremwe turuhuke.”
Akomeza agira ati: “Nashakaga kuvuga ko Yesu iyo aje ibintu bihinduka, iyo Yesu agusanze urwaye urakira, iyo ukennye aragutungisha, iyo ubabaye araguhumuriza, mbese iyo Yesu akugezeho ibintu birahinduka. Ubutumwa nashakaga gutanga ni uko n’ubwo duhura n’ibitugora ariko hari umunsi Yesu azabidukuriraho tukaruhuka imiruho n’imihate byo muri iyi si tukabaho mu buzima buzira imibabaro.”
INDIRIMBO ‘UZAZA RYARI YESU’ WAYIREBA HANO: