Reka dukomeze tureba ibyacyo.
- Mbere yuko dutangira kureba kuri iki cyumweru cya nyuma nabibutsa ko harimo umwanya hagati y’ ibyumweru 69 twabonye n’ icyumweru cya nyuma cya 70 kuko ntago umutware wagombaga kuza nyuma ya Mesiya yari yaza (Subiramo umurongo wa 26).
Iki gihe ni igihe cy’ ubuntu cyari giteguriwe abanyamahanga batari bafitanye isezerano n’ Imana.
“Nuko mwibuke yuko kera mwebwe abanyamahanga ku mubiri, abo abakebwe n’intoki ku mubiri bita abatakebwe,”
(Abefeso 2:11)
“mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n’Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema.”
(Abefeso 2:12)
Imana ishimwe ko habayeho iki gihe kugira ngo habeho kwigizwa hafi n’ amaraso ya Kristo ku banyamahanga (abatari abisirayeli).
Iki gihe rero cyari mu bwiru bw’ Imana kuko ntawigeze agihanura mu bahunuzi bose, ni igihe cy’ itorero aricyo turimo kugeza ubu tutazi igihe cyizarangirira ark dusabwe guhora twiteguye. AMEN
Nyuma y’ iki gihe nibwo hazabaho kuza icyumweru cya nyuma ariyo myaka 7.
“Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati azabuzanya ibitambo n’amaturo, umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibizira, maze kugeza ku mperuka yategetswe uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi.”
(Daniyeli 9:27)
Tubona ibice bibiri muri iki gihe cy’ imyaka 7 (Icyumweru kimwe)
- Mu ntangiriro y’icyumweru cya 70 hazabaho kuzamurwa ku Itorero kuko igihe cy’ ubuntu kizaba kirangiye kandi antikristo ariwe Bibiliya yise umutware azaza asezerane na isirayeli n’ ibindi bihugu isezerano rikomeye ibyo bizamara imyaka 3.5 aribyo twabonye ko azaryica icyumweru kigeze hagati
Iki gihe itorero rizaba ryakuwe mu isi rizaba ririkumwe na Kristo ripimirwa imirimo mu Kirere abasigaye bazaba bakiri ku isi ariko baramenye ko abakristo bagiye bamwe bazatangira gushaka gukizwa.
Igihe cy’ Ubuntu ni umwanya wacu wo gukizwa kuko ni igihe cy’ imperuka kandi tutazi igihe kizarangirira.
- Ikindi gice cya kabiri ni igihe kindi cy’ imyaka 3.5 Bibiliya yita igihe cy’ Umubabaro ukomeye, Dore uko Yesu yakivuzeho
“kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.”
(Matayo 24:21)
Igice cya mbere nikirangira nibwo Antikristo azigira imana asabe bose kumuramya ni naho hazaba itotezwa rikomeye muri Isirayeli no mu isi. Azasaba ko bamuramya yigire nk’ Imana abazanga azabica abazihangana bazabakizwa na Kristo kuko nirangira iyo myaka 3.5 Yesu azaza ku isi amukureho abataramije uwo mutware mu Ibyahishuwe bita inyamaswa bimane na Kristo ingoma y’ imyaka 1000 nkuko biboneka cyane mu gitabo cy’ Ibyahishuwe tuzagenda dusobanukira no mu gice cya 12 cy’ iki gitabo.
Ndamusubiza nti”Mwami wanjye, ni wowe ubizi.” Arambwira ati”Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.
(Ibyahishuwe 7:14)
Aba ni abazaba bihangiye umubabaro wo muri iki cyumweru cya nyuma nabo bazakizwa.
UMUSOZO
Ndagira ngo mbabwire ko muri make dufite umwanya wo gukizwa witwa igihe cya nyuma kuko nyuma yaho hari ibihe bitazadukundira gukizwa. Ntituzi igihe iki gihe turimo cy’ Ubuntu kizarangirira ark dukwiye guhora twiteguye kuko Yesu nuyu munsi yahagarara ku bicu akaduhamagara. Ese wakitaba? Imana idufashe cyane.
Nkwifurije kuzabana na Kristo Iteka ryose .
Amen kandi nanone Amen
Imana ibahe umugisha kandi ibahe mwinshi cyane.
Alex Parfait Ndayisenga