IGITABO CYA DANIEL IGICE CYA CYENDA
Ndabasuhuje Benedata Dusangiye Kristo.
Nshimiye cyane abigisha bambanjirije mu kudufasha gusobanukirwa iki gitabo cyiza cy’ umuhanuzi Daniel.
Uyu munsi turarebera hamwe ibikubiye mu gice cya cyenda.
- Gusenga kwa Daniel
- Ibyumweru mirongo irindwi.
- GUSENGA KWA DANIEL
——————
Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo mwene Ahasuwerusi, wo mu rubyaro rw’Abamedi wimitswe ngo abe umwami w’igihugu cy’Abakaludaya,
muri uwo mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, jyewe Daniyeli nasomye ibitabo binsobanurira umubare w’imyaka i Yerusalemu hazamara hashenywe ko ari imyaka mirongo irindwi, byavuzwe n’ijambo ry’Uwiteka mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya.
(Daniyeli 9:1-2)
Nyuma y’Ubwami bw’ Abakaludaya tubona ubundi bwami bushya bw’ Abamedi n’ abaperesi nabwo bwaje gukurwaho n’ Abagiriki nabo bagakurwaho n’ Abaroma. Yesu yavutse Abaroma aribo bategeka ark mwibuke ko ubwami bwa Kristo bufite gukomera kurusha ubwo bwami bwose bwabayeho kuko bumeze nk’ Ibuye rinini cyane ribasha kumenagura ubundi bwose bukaba nk’ umurama waho bahurira mu cyi (Daniel 2:44).
Nyuma ya Belushazari umwami w’ abakaludaya tubona Umwami Dariyo yima ingoma yamazeho imyaka ibiri (558-536 BC). Iri zina risobanuye “Seigneur” cyangwa Nyagasani bishoboka ko ritari izina rye nyakuri.
Ikindi twavuga kuri Dariyo nuko ariwe wazamuye mu ntera Daniel I Bwami ark kandi ninawe wamushyize mu rwobo rw’ intare (Daniel igice cya 6).
Ibitabo byinshi bivuga ko kandi Dariyo yayoboye mu gihe kimwe na Kuro wari Umwami w’ Abami (Empereur) ku ngoma y’ Abamedi n’ Abaperesi hano bivuze ko Dariyo yari ayoboye gusa I Babuloni.