Chorale Goshen, ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Musanze mu intara y’amajyaruguru Chorale Goshen izizihiza isabukuru y’imyaka 20 muri uyu mwaka wa 2018.
Ni igitaramo igitaramo kizabera muri Dove Hotel ku Gisozi kuri uyu wa 10 Kamena uyu mwaka, kwinjira bikazaba ari ubuntu.
Amwe mu mateka yayo magufi, nu uko ari korali yatangiye igizwe n’abana bato bomuri Sunday school (ishuri ryo ku cyumweru), ariko kuri ubu ikaba ifite abaririmbyi barenga ijana.
Mu gihe imaze ibayeho, ifite album z’amajwi (audio) 5, ndetse ana album z’amashusho (video) 2.
Iki gitaramo kandi izaba irimo no gufata amashusho y’indirimbo zayo zizajya kuri album yayo ya gatanu.
Bamwe mu bazifatanya nayo mu kuririmba muri iki gitaramo ni Umuhanzi Dominic Nic, Korali Shalom yo kuri ADEPR Nyarugenge n’abandi bavugabutumwa batandukanye.
Imana ihe umugisha chorale Gosheni ndetse na Chorale Shalom kdi izabashyigikire.