Chorale ABAKORERA YESU yateguye igitaramo cyo gushima Imana.

I Kigali, Chorale ABAKORERA YESU ikorera umurimo w’Imana  mu itorero rya ADEPR Rukurazo ribarizwa mu murenge wa Kimironko, yateguye igitaamo cyo gudhima Imana no kuvuga ubutumwa kizaba tariki 4 Werurwe 2018 kuva isaa Saba z’amanywa.

Korali AbakoreraYesu izwi cyane mu ndirimbo zihumuriza imitima nk’iyitwa Aritamurura, Atubambiye amahema ziri Ku muzingo wabo wa mbere iherutse kumirikiira abakunzi bayo ndetse na “Nshingiye ku byo wakoze” iri ku muzingo wabo wa kabiri.

Icyo gitaramo cyo gushima Imana kizitabirwa na chorale Turanezerewe ya CEP ULK Day n’andi makorali yo Ku mudugudu wa Rukurazo.

Bazaba bari kumwe na  Pasteur Emmanuel Uwambaje.

Ubuyobozi bw’iyi Korali burahamagarira abantu bose kuzaza kwifatanya nabo muri icyo gitaramo.