Mugisha Elisabeth watangiye aririmba muri chorale Goshen y’I Gikondo avuga ko nyuma y’aho agereye mu gihugu cya Canada, yakomeje gukorera Imana mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana ndetse akaba yamaze gushyira hanze indirimbo yitwa “Talk to me”.
Mu kiganiro twagiranye ari aho mu gihugu cya Canada yadutangarije bimwe mu bimwerekeyeho ndetse anatubwira aho urugendo rwo rugeze mu gukorera Imana abinyujije mu buhanzi, nyuma y’uko yari amenyereweho kuririmba ari mu makorale ubu akaba asigaye aririmba ku giti cye.
Yagize ati: “Ubu mbarizwa mu gihungu cya Canada mu mugi witwa Montreal mu ntara ya Quebec, aho kuva nava mu Rwanda ubu nsigaye mbarizwa mu rusengero rwa miracle center (C.F.C.I.M.C:CHRISTIAN FAMILY CHURCH INTERNATIONAL MIRACLE CENTRE) Ishami rya canada ni urusengero rushya barigufungura ariko icyicaro cyarwo giherereye mu Rwanda”.
Uyu muhanzikazi kandi yatubwiye ku birebana n’uko yafashe icyemezo nk’umuntu wari usanzwe amenyerewe muri chorale akaza guhitamo kujya kuririmba ku giti cye.
Yagize ati: “Ubundi niyumvisemo kuririmba nkiri muto kuko natangiriye muri ecole de dimanche, wenda naguha nkurugero, naririmbye muri maranathan choir ni Korali yari iy’abana ya hariya i Gikondo SEGEM muri ADEPR Rwampara ari naho nasengeraga ntaraza inaha muri Canada, kumwe bacutsa abana rero abafite imyaka 12 kuzamura naje kwimukira mu y’abakuru bita Goshen choir”.
Uyu muhanzi ariko twashatse no kumenya uburyo yafashe icyemezo cyo kuva muri chorale agatangira kuririmba wenyine, aho yagize ati: “So, ibyo kuba umuhanzi ku giti cyanjye byaje ubwo nageraga inaha nkabona rimwe na rimwe abantu bari busy mu gukorera Imana cyane kwinaha bitaba byoroshye kandi njyewe umurimo w’Imana nkumva ntawureka kubera kuwubaha ndetse nareka ibyaribyobyose ariko ukagenda neza, ibi byatumye ngerageza gukora ku giti cyanjye ngo ndebe ko nanjye natera inkunga umurimo w’Imana ariko ndacyaririmba no muri chorale”.
Uyu muhanzi avuga kandi ko amaze muri Canada igihe kingana n’ imyaka itanu kuko ngo yagiye mu mwaka wa 2013
Twamubajije kandi icyo ategurira abanyarwanda mu bigendanye n’ivugabutumwa mu ndirimbo zahimbiwe Imana maze adusubiza muri aya magambo: “Mu by’ukuri biragoye kuba wakwizeza abantu ibintu runaka kuko ntumenya uko ejo haba hameze gusa nkunda Imana, nkunda umuziki kandi ndigusenga cyane ngo Imana impe ijambo ryayo kuko umurimo si uwanjye ni uwayo, ubwo icyo Izampa nanjye nzabaha gusa ntagusubira inyuma kandi ndizera ntashidikanya ko tuzaryoherwa N’Ibyizaduhana”.
Yakomeje agira ati: “Kugeza ubu indirimbo iri hanze ni imwe hari indi iri muri studio, gusa ariko iziri mu ikaye zo sinazibara kuko ni nyinshi cyane, iri hanze yitwa “Talk to me”bisobanura ngo mvugisha”.
Yasoje atangariza abanyarwanda ndetse anabasaba gukomeza gukorera Imana ndetse no kumusengera ubwe kugira ngo akomeze gushyigikirwa n’Imana mu gihugu cya Canada aherereyemo”.
Uyu muhanzikazi Mugisha Elisabeth, avuga ko bidatinze agiye gushyira hanze n’izindi ndirimbo kandi akaba ahamya ko zizaba zinyuze imitima y’abatari bake, uyu yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye za chorale Goshen yo ku mudugudu wa ADEPR segem bitewe ahanini n’uburyo ijwi rye ari rimwe mu majwi yagiye aba urufatiro rukomeye muri iyi chorale.
Muburyo ubwo aribwo bwose Yesu niyamamazwe.Murakoze kuduha amakuru meza
May almight God bless her.
Karaje cyane mugisha well well!
Komerezaho nibyiza cyane nukuri
Nyagasani akomeze agushyigikire kdi akunda umurimo we tumufitiye icyizere