Ushoje urugamba rukomeye, waritanze cyane none urananiwe, ubonye ko cyari igihe cyawe cyo kwiruhutsa no kugira agahenge, ukebutse hirya gato ibitero bikurwanya ntaho byagiye biracyaguhiga n’imbaraga noneho zisumbuye.
Urugamba rurushijeho gukomera kurusha urwo urangije, kandi birifuza kuguherana, unaniwe kwihangana, kuri wowe icyabiruta ni uko ubugingo bwawe bwakurwaho, gusa n’ubwo wihebye Imana iravugana nawe mu ijambo ryayo rikurikira.
Usomye mu gitabo cya 1Abami 19:1-4 hagira hati “Nuko Ahabu amaze kubwira Yezebeli ko Eliya yamazeho abahanuzi bose ba Baali, aherako amutumaho ngo “ubugingo bwawe nintabuhwanya n’ubwabo ejo nk’iki gihe imana zizabimpore ndetse bikabije” maze Eliya abyumvise arahunga ngo yikize, ajya i Belisheba y’I Buyuda aba ariho asiga umugaraguwe, ariko agenda wenyine urugendo rw’umunsi umwe mu ishyamba,ahageze yicara munsi y’igiti cy’umurotemu yisabira gupfa ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza ubwiza.
Uyu Eliya uvugwa hano wisabiraga gupfa, Bibiliya imugaragaza nk’umuntu mu buzima bwa buri munsi yabayeho mu isi, waranzweho imbaraga z’Imana zidasanzwe, kugira ishyaka ry’umurimo w’Imana, gukora ibitangaza byinshi, no gukomeza benshi bimwe muri ibyo yakoze ni ibi:
- Niwe wateje amapfa igihugu imyaka itatu irenga.
- Yakoreye umupfakazi igitangaza, maze mu giseke cye ntihongera kubura mo ifu ndetse n’amavuta ntiyongera kubura mu mperezo.
- Yazuye umwana w’uwo mupfakazi wari wamucumbikiye.
- Yasenze Imana itwika igicaniro yari yubatse imbere y’abahanuzi 450 ba Baali na 400 ba Ashera .
- Yahanuriye umwami Ahaziya gupfa
- Yategetse umuriro uva mu ijuru utwika ingabo ijana n’abatware bazo babiri.
Nyuma y’ibi byose nibwo yatewe ubwoba na Yezebeli wari umukangishije kumwica, nyamara ubwoba bumuhuma amaso yibagirwa imbaraga z’Imana ziri muri we, yibagirwa ibyo Imana yamukoresheje, ndetse ntiyibuka ko Imana yamurinze ingabo ijana na babiri yakongera ikamukiza maze ariheba yisabira gupfa.
Gusa kuko Imana ikimukeneye ngo arangize inshingano ze, malayika w’Imana yaramusanze yaguye agacuho, amukozeho aramubwira ati byuka urye, maze akangutse abonye umutsima utaze ku makara n’agacuma k’amazi ararya arananywa ndetse arahembuka abona imbaraga.
Gusa yarongeye ariryamira, ariko malayika yongeye kumubyutsa bwa kabiri ati byuka urye kuko urugendo ari runini kandi rugukomereye, nuko arabyuka aranywa, iyo nda ayigendera iminsi mirongo ine, kandi nyuma y’aho akoreshwa n’Imana ibindi byinshi harimo kwimika Hazayeli umwami w’i Siriya, Yehu wabaye umwami wa Islayeli ndetse Imana imuha kwimika Elisa kuba umuhanuzi wamusimbuye, kandi ntago Yezebeli wamukangaga yigeze anamukozaho imitwe y’intoki .
Muvandimwe Uyu munsi ijambo ry’Imana rirakubwira wowe umaze gucogozwa n’incamugongo ngo wigire kuri Eliya gukomera, wibuke ibyo Imana yakoreye mu maso yawe, wibuke aho yakunyujije maze usubiremo imbaraga ukomere, byuka wongere urye unywe ubone imbaraga kuko urugendo rwawe n’imirimo Imana ishaka kugukoresha bikomeje, kandi ntago byoroshye, gusa hamwe n’Imana uzanesha.
Ev. Erneste RUTAGUNGIRA