Kuba abatajya mu nzu y’Imana gusenga basigaye barusha imirimo myiza abitwa ko basenga mwe mvumva ibyo bikwiriye kwitwa iki? Ev NSABIMANA Alexis // ADEPR NYARUGENGE
Namwe mumbwire kuuko nge hari aho ngera bikanyobera, kera iyo umuntu yashakaga umuntu w’imico myiza yamubarizaga muri ADEPR none ubu ahubw usigaye usanga bamwe batanagera mu nzu y’Imana aribo bagira imico myiza kuruta abitwa ko birirwa mu rusengero.
Nimumpereze umurongo, iyo abapasiteri bagambanirana mwumva ari ibiki? Iyo muri korali bagambanirana mwumva ari ibiki? Iyo abakirisitu basangira igaburo ryera barogana mwumva ari ibiki? Iyo umwana abwira umubyeyi ati ntuzngere kumbyara mwumva ari ibiki? Mwebwe murabitekerezaho iki? Kugira ngo ubone akazi ngo banza ukoreshwe icyaha, mwumva ari ibiki kandi waruzi ko wagiye ku ishuri gushaka ubwenge ngo uzaze ubukoreshe hanyuma ubone akazi.
Iyo abaturanyi baturanye bavuga bati ntukamvugishe mwumva ibyo ari ibiki? Iyo abavandimwe bonse ibere rimwe barogana mwumva ari ibiki?
Ev Nsabimana Alexis asoza asaba abantu kongera gutekereza bakava mu myanda y’ibyaha bakagarukira Imana,bakava mu miteto ahubwo bagakurikira Imana.
Kurikira Video hano: