*BURYA YARIRIYO*
Amosi: 9:14 Kandi nzagarura ubwoko bwanjye Isirayeli bari bajyanywe ari mbohe,bazongera kubaka imidugudu yari yarashenywe, bayisubiremo, bazatera imizabibu banywe vino yazo bazahinga imirima barye ibisaruwemo….. iyo ukomeje 15 hasoza havuga ngo “Niko uwiteka Imana yawe ivuga”
Aya namwe mu masezerano Imana yagiye iha ubwoko bwayo,kandi nubwo hashiraga imyaka myinshi ariko kuko ariyo yabaga yabivuze yarabikoraga.
Imana s’umuntu ngo ibeshye kandi s’umwana w’umuntu ngo yicuze.
Ibyo yivugiye ubwayo izabisoza kandi ibyo yakuvuzeho uko byajyenda kose niba ariyo yabivuze izabisohoza kuburyo uzajya wirahira uti nyamara burya yariyo .
Turi mu gihe gikomeye cyane,aho usanga abantu bamwe bikoma abandi ngo bababwiye ibintu none ntibyasohoye,
cyangwa abandi ugasanza ngo biriya ninjye wari warabivuze!
Nubwo igihe kinini uzumva abantu cyane abamaze igihe mu rugendo bemeza ko ibyo wabwiwe binyuze mu buhanuzi uzabyemera aruko bisohoye ariko humura igihe kigiye kugera uzamenya ko yariyo cg itariyo yabikubwiye.
Kuva kubw’Aburahamu kugera mu gihe cyacu, Imana ntiyabuze kujya isezeranya abantu nubwo tunanirwa kumenya neza koko niba ariyo idusezeranyije. Ariko reka nkumare amatsiko niba ariyo koko yagusezeranyije bizasohora
Har’ingero za benshi babonye ibyo Imana yakoze bemeza koko ko ariyo yavuze, nawe haribyo ubona byemeza neza ko ariyo.
Ibindi bigutera ubwoba nawe bitere umugongo wikererwa ukirana nibitagufiteye umumaro,
●Menya kubana n’Imana kandi unabanire neza bene So.
– Ubaha Imana kandi wubahe nabo yaremye
– Uce bugufi iminsi yose utinye Imana kandi worohere abandi
– Igira kubyatambutse birakwemeza koko niba nibyo utegereje ar’ukuri