Burya ubuhamya umuntu agutangira buhwanye n’uko ari – Ev Ndayisenga Esron
1 Sam 16:18
[18]Umuhungu umwe aramusubiza ati “Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu. Ni umucuranzi w’umuhanga, ni umugabo w’imbaraga n’intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w’igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.”
1 Sam 17:28
[28]Maze Eliyabu mukuru we w’imfura ya se yumvise Dawidi avugana n’abo bantu, uburakari buramuzabiranya aramubaza ati “Wazanywe n’iki? Mbese bwa butama wabusigiye nde mu butayu? Nzi ubwibone bwawe n’agasuzuguro ko mu mutima wawe, kuko wazanywe no kureba intambara.”
Bareke bavuge,ntibazi Impano Imana yagushyizemo.Uyu Dawidi abari buzuye Umwuka w’intsinzi bamutangiye ubuhamya bw’intwari,ariko aba bakuru be bari buzuye ubwibone n’agasuzuguro n’ubugwari,bamubonye nk’umunyagasuzuguro.
Nyamara Imana ikurebera mu mugambi wayo ifite ibyo izagukoresha abantu bagahindura ibiganiro bakuganiragaho.
Imana igiye kubikorera kugira ngo bazabirebe bamenye ko burya igihe wari uri gucamo cyari ugutegurwa n’Imana .
Humura izakugirira neza wicibwa intege n’abavuga ko ntacyo ushoboye ,ko nta cyiza kizakuvaho,ko Imana yakuretse.
Imana ibahe imbaraga zo gukomera