NDI kuva hehe Kandi ndi KWEREKEZA HE, wibuke ko buri muntu wese abayeho mu mugambi w’Imana: UWIMANA Rehema
BURI MUNTU WESE ari mu mugambi w’Imana, Niba ushaka umwuzuro w’icyerekezo cyawe, ugomba kubanza kumenya ko hari impamvu n’umugambi Imana yaguteguriye. Ntacyo wageraho utazi icyo ufite!
Yeremiya 29 :11 haravuga ngo:”Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si nubu, kugirango mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma”.
Niko Uwiteka avuga, Sekibi(satani) ashaka ko uba mu cyerekezo cy’ umubabaro n’agahinda, ariko Imana yamaze kugutegurira ibyo ucyeneye byose kugirango ntuce muri icyo cyerekezo.
Ufite urufunguzo rw’ejo hawe hazaza ni Imana.
Amahitamo ni abiri
Wowe nanjye dufite amahitamo abiri: “Kujyana n’ibihe urimo cyangwa kuzuza icyerekezo cyawe”.
Buri munsi duhura n’aya mahitamo. Biroroshye guhitamo aya mbere utabitekerejeho.
Ariko mu gihe uziko Imana ifite ejo hawe hazaza, kurikira inzira Ye!
Bibiliya yuzuye ingero z’abantu bahuye n’ayo mahitamo.
Ibihe byari byarabateguriye umwihariko w’ejo hazaza habo, ariko bahamagaye Imana mu kwizera ibahindurira icyerekezo.
Nawe rero ukwiriye kumenya ko ubayeho mu mugambi w’Imana maze icyerekezo n’amaso yawe ukayahanga ku Mana.
Umwigisha: Rehema Uwimana