Bugesera: JCF yashimwe n’ubuyobozi ku gikorwa cyo gutanga mituweli ku baturage 102 (AMAFOTO)

Umuryango w’ivigabutumwa bwiza bwa Yesu witwa Jehovanis Christian Family (JCF) watanze ubwisungane mu kwivuza (mituwele) ku batishoboye 102 bo mu karere ka Bugesera, mu ntara y’uburasirazuba.

Uyu muryango ukaba waratanze mituwele 82 mu murenge wa Kamabuye uhana imbibe n’igihugu cy’uburundi hanyuma unatanga izindi 20 ku bo mu murenge wa Mayange.

JCF yatanze mituwele 82 mu murenge wa Kamabuye

Ni igikorwa cyishimiwe ku buryo budasanzwe n’abazihawe ndetse kandi cyinashimwa n’ubuyobozi bwa Leta ndetse n’umushumba w’itorero ry’akarere rya Bugesera Rev. Rwigema Donatien.

Umuyobozi mu murenge wungirije wa Kamabuye witwa Bayingana David

Rev. Rwigema Donatien yagize ati: “Nta mukirisitu numwe wa ADEPR” mu karere ka Bugesera “ugomba gusigara nta mitueli”, kuki “ubugingo butura mu mubiti muzima ubwo rero mugomba gushak mituweli.”

Umuyobozi mu murenge wungirije wa Kamabuye witwa Bayingana David yavuze mw’izina ry’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge.

Bayingana yabwiye abari aho ko ubuyobozi bw’umurenge bwashimiye JCF ku bw’igikorwa cy’urukundo bakoze cyo gufasha abatishoboye babagurira ubwisungane mu kwivuza.

Bayingana yagize ati: “Iki gikorwa ni igikorwa kigamije kubaka umunyarwanda nyawe muzima wifuzwa n’Imana kandi na Leta yifuza. By’umwihariko ndashimira Jehovanis Christian Family.”

Umuyobozi wungirije wa JCF Ndagijimana Vincent yavuze ko uyu muryango ugizwe n’abandi benshi bari hirya no hino kw’isi ariko bakaba bahurira ku rubuga rwa WhatsApp, aha bakaba bahaganirira ijambo ry’Imana n’ibindi bitandukanye.

Ubusanzwe JCF igizwe n’abantu batandukanye babarizwa hirya no hino kw’isi. Usibye ibikorwa by’ivugabutumwa mw’ijambo isanzwe ikora n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishooboye mu buryo butandukanye, gufashisha amaraso abayakeneye kwa muganga binyuze mu bukangurabaga ikora mu banyamuryango bayo n’ibindi.

Uyu muryango watangiriye ivugabutumwa kuri WhatsApp ariko kugeza ubu imaze kugira n’urubuga rw’ivugabutumwa rwitwa WWW.AMASEZERANO.COM.

Pastor Dominic Rwakunda nawe uri mu bashinze umuryango wa JCF
Abakiriye agakiza nyuma y’ijambo ry’Imana rya Rev. Rwigema Donation uyoboye itorero ADEPR ry’akarere rya Bugesera
Rev. Rwigema Donation uyoboye itorero ADEPR ry’akarere rya Bugesera asengera abakiriye agakiza nyuma y’ijambo yari amaze kwigisha.
Ndagijimana Vincent (ufite microphone) yavuze ko uyu muryango ugizwe n’abandi benshi bari hirya no hino kw’isi. Umuyobozi mukuru wawo akaba ari Maman Vanessa uba hanze (mu Ubufaransa).
Ubwisungane mu kwivuza bw’abatishoboye 82 bo muri Bugesera mu murenge wa Kamabuye bwakiriwe n’umushumba w’itorero rya ADEPR ry’akarere rya Bugesera Rwigema Donatien (uwambaye ishati itukura).
Umuhanzi uzwi kw’izina rya “Biva muri uyu mwuga” yasusurukije abari bitabiriye ki gikorwa.
I Mayange, Umushumba w’Itorero Naioth Holy Spirit Church Pastor Gakwandi Andre yakira ubwisungane bw’abantu 20.

VIDEO NGUFI