Umuryango w’ivigabutumwa bwiza bwa Yesu witwa Jehovanis Christian Family (JCF) watanze ubwisungane mu kwivuza (mituwele) ku batishoboye 102 bo mu karere ka Bugesera, mu ntara y’uburasirazuba.
Uyu muryango ukaba waratanze mituwele 82 mu murenge wa Kamabuye uhana imbibe n’igihugu cy’uburundi hanyuma unatanga izindi 20 ku bo mu murenge wa Mayange.

Ni igikorwa cyishimiwe ku buryo budasanzwe n’abazihawe ndetse kandi cyinashimwa n’ubuyobozi bwa Leta ndetse n’umushumba w’itorero ry’akarere rya Bugesera Rev. Rwigema Donatien.

Rev. Rwigema Donatien yagize ati: “Nta mukirisitu numwe wa ADEPR” mu karere ka Bugesera “ugomba gusigara nta mitueli”, kuki “ubugingo butura mu mubiti muzima ubwo rero mugomba gushak mituweli.”
Umuyobozi mu murenge wungirije wa Kamabuye witwa Bayingana David yavuze mw’izina ry’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge.
Bayingana yabwiye abari aho ko ubuyobozi bw’umurenge bwashimiye JCF ku bw’igikorwa cy’urukundo bakoze cyo gufasha abatishoboye babagurira ubwisungane mu kwivuza.
Bayingana yagize ati: “Iki gikorwa ni igikorwa kigamije kubaka umunyarwanda nyawe muzima wifuzwa n’Imana kandi na Leta yifuza. By’umwihariko ndashimira Jehovanis Christian Family.”
Umuyobozi wungirije wa JCF Ndagijimana Vincent yavuze ko uyu muryango ugizwe n’abandi benshi bari hirya no hino kw’isi ariko bakaba bahurira ku rubuga rwa WhatsApp, aha bakaba bahaganirira ijambo ry’Imana n’ibindi bitandukanye.
Ubusanzwe JCF igizwe n’abantu batandukanye babarizwa hirya no hino kw’isi. Usibye ibikorwa by’ivugabutumwa mw’ijambo isanzwe ikora n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishooboye mu buryo butandukanye, gufashisha amaraso abayakeneye kwa muganga binyuze mu bukangurabaga ikora mu banyamuryango bayo n’ibindi.
Uyu muryango watangiriye ivugabutumwa kuri WhatsApp ariko kugeza ubu imaze kugira n’urubuga rw’ivugabutumwa rwitwa WWW.AMASEZERANO.COM.







VIDEO NGUFI
Imana ikomeze ishyigikire uyu murimo. Umuhati wacu si uw’ubusa.
Imana ishimwe kubwo gushoboza aba Bakristo gukora igikorwa kiza nkiki .Imana ibakomereze amaboko kandi ishyikire ibikorwa byose muzerekezaho amaboko.