Bimwe mu byaranze igitaramo cy’amateka Nice Ndatabaye yakoreye muri Kenya

Nice Ndatabaye mu ndirimbo ze zikunzwe yakoreye amateka muri Kenya aho yatunguye abantu akabaririmbira ari kumwe n’ababyeyi be ibintu bitari bisanzwe bikaba byasigaye mu mitwe y’abatari bakeya nyuma y’uko uyu muhanzi agiye gukurikizaho ikindi gitaramo azakorera mu Rwanda.

Zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye zigahagurutsa benshi muri Kenya ni nka “Umbereye Maso”yakoranye na Gentil Misigaro  aho yayiririmbye ari kumwe  n’ababyeyi be yaherukaga guhura nabo nyuma y’imyaka 22, igitaramo cyabaye kur’uyu wa 1/12/2019 mu gihugu cya Kenya.

Nice Ndatabaye yari ari kumwe n’abahanzi banyuranye barimo Liliane Kabaganza, Gisubizo Ministries, Muhumure Confiance n’abandi.

Nyuma y’icyi gitaramo biteganyijwe ko hatahiwe icyo yitegura gukorera mu Rwanda kur’uyu wa 8/12/2019 bikaba biteganyijwe ko kizabera i kigali muri selena hotel aho yacyise “Umbereye Maso Live Concert” saa kumi z’umugoroba aho azaba ari kumwe na Sam Rwibasira, Gisubizo Ministries, Prosper Nkomezi na James & Daniella bakunzwe cyane mu ndirimbo “Mpa amavuta”.

Twabibutsa ko muri icyi gitaramo itike izaba igura 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP ndetse na 15,000Frw muri VVIP.