Bimaze iki gukunda umwanzi wawe?

Iyo ukunda umwanzi wawe uba umubibamo urukundo, bikazarangira mukundana; urugero nuko Imana yadukunze turi abanyabyaha, natwe bikadutera kuyikunda (Yohana 4:19). Ariko iyo wanga umwanzi wawe, umubibamo urwango (ubugome), akarushaho kukwangisha n’abandi.

Dore uko ijambo ryImana rivuga: 1 Yohana 4: 19 Turayikunda kuko ariyo yabanje kudukunda. Nufata iyambere ugakunda umwanzi wawe  nawe azagera aho agukunde.

Ese ntushobora gukunda umwanzi wawe maze agakomeza akakwanga?

Birashoboka ko wakunda umwanzi wawe ariko we agakomeza akakwanga. Ariko ntidukwiriye kurambirwa gukunda abanzi bacu kuko tutazi igihe cyabo cyo gukirizwamo; kubiba ni ukwacu, ariko gukomeza imbuto no kuzikuza ni iby’Imana.

Ariko se nitutabiba hazamera izihe mbuto? Gusa ni igikorwa kidashabokera buri wese, keretse abayobowe n’Umwuka Wera. Ariko twibuke ko abayoborwa n’Umwuka Wera aribo bana b’Imana.