Ku munsi w’ejo taliki 30/06/2018 abagize umuryango wa Gikirisitu witwa BEROYA Family basuye abafite uburwayi bwo mumutwe bo mu bitaro by’I Ndera bizwi nka CARAES.
Bimwe mu byo babashyiriye harimo ibyo kurya, amata y’abana, ibikoresho by’isuku birimo amasabune, impapuro z’isuku imiti yo koza amenyo, amata n’ibindi. Usibye ibi, baganirije abaharwaye, banabaganiriza ijambo ry’Imana ndetse banasangira amafunguro.
Ni igikorwa cyishimiwe n’ibitaro. Umwe mu baganga witwa Delphine Uwanyirigira ushinzwe gufasha abarwayi bo mu mutwe akoresheje ibiganiro yatubwiye ko bishimiye igikorwa BEROYA Family yakoze.
Yagize ati: “Nkatwe nk’abantu bafasha abarwayi bo mu mutwe, iyo tubonye hari abantu babitekereje baje kubasura, nk’ibitaro biradushimisha kuko Abantu benshi basura Abarwayi bisurira Ibindi bitaro by’indwara zindi nka CHUK, Kanombe ariko Indera Umubare w’abanyarukundo Utaraba mwinshi nk’abasura Ibindi bitaro.
Mu butumwa yatanze yavuze ko abafata abarwayi bo mu mutwe nk’abadashoboye bakwiye guhindura imyumvire.
Yagize ati: “Abafata Abarwayi bo mumutwe nk’abantu badashoboye cyangwa bakabita Abasazi bakwiye kumenyako Uburwayi bwo mumutwe ni uburwayi nk’ubundi kandi buvurwa. Umurwayi witaweho Amererwa neza Ubuzima bugakomeza Akabana n’abandi kandi Yifitiye Ikizere Afite N’ikizere cyokubaho mubuzima bw’ejo hazaza.
Umuyobozi wungirije Rwagasore Majorite wa Beroya Family yavuze ko batekereje gusura abarwayi bo mubitaro by’abarwayo bo mu mutwe bya Ndera mu rwego rwo kubafasha kugarura icyizere cy’ubuzima.
Yagize ati: “Twifuzaga kugera kuri bariya kubera ko nabo bari mu kiciro cy’abarwayi kugira ngo tubagarurire ikizere cy’ubuzima.”
BEROYA Family ikoze iki gikorwa mu gihe mu minsi ishize nabwo hari ikindi bari bakoze cyo gufashisha amaraso indembe kwa muganga.