INKURU MU NCAMAKE:
§ Umuryango wa Gikirisitu witwa BEROYA Family ku munsi w’ejo wakoze igikorwa cyo gutanga amaraso.
§ Si abagize BEROYA FAMILY gusa batanze amaraso kuko buri wese wari ufite ubushake cyane abatuye mu murenge wa Kimihurura nabo batanze amaraso.
§ Ni igikorwa bakoze ku bufatanye n’itorero ADEPR Kimihurura ari naho cyabereye ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 27 Gicurasi 2018.
§ Bakiriye abarenga 40. Batangiye mu gutondo saa yine (10h) basoza saa kumi z’igicamunsi (16h. Ni igikorwa bashyigikiwemo n’ubuyobozi bw’umurenge kuko hari n’abandi bawutuyemo bayatanze.
§ Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso (Centre National de Transfusion Sanguine-CNTS) cyanenejejwe n’umutima w’impuhwe n’urukundo abanyamuryango ba BEROYA Family bafite cyane mu bikorwa nk’ibi byo gutabara ubuzima bw’indembe kwa muganga ziba zikeneye gufashishwa amaraso.
§ Abakora muri RBC muri gahunda z’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso bavuga ko umuntu ashobora gutanga amaraso incuro zitarenze enye mu mwaka.
INKURU IRAMBUYE
Kanakuze Marie Chantal wari ahagarariye itsinda ry’abaganga mu gikorwa cyo gutanga amaraso mu kiganiro n’AMASEZERANO.com yaragize ati:
“Ni ibintu bishimishije cyane, iyo abantu basobanukiwe yuko gufashisha abantu impano ufite…., amaraso ni impano. Iyo amadini abashije kumenya icyo kintu biradushimisha cyane.”
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umupasitori na we watanze amaraso yashimiye iki gikorwa anifuza ko buri mukirisitu yakigira icye
Rev. Pastor Jean Pierre Uwimana wo mu itorero Yesu ari ku ngoma, akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda yigisha itangazamakuru nawe yagize ati:
“Buri mukristo wese yagombye kwitabira kuko icyo tubereyeho nk’abakristo ni ugufasha abandi, ni ugutambutsa ubutumwa bwiza. Nabyo ni igice cy’ivugabutumwa.”
Abagifite imyumvire yo kudatanga amaraso ikwiye guhinduka…
Mbabazi Francine wo kuri ADEPR Kimisagara agira ati: “Ntekereza ko iki gikorwa cy’urukundo ni ngombwa.
Nk’uko wakwambika umuntu, wagaburira umuntu…., amaraso ahabwa umuntu ufite ikibazo; n’icyi nacyo rero kiri mu bibazo wakemura kandi kijyanye n’urukundo. Umuntu ugifite iyo myumvire ntabwo aribyo, ijambo ry’Imana riravuga ngo ikintu cyose gikozwe mu rukundo Imana iragishima.”
Gutanga amaraso ngo nta ngaruka bigira iyo hubahirije ibisabwa
Marie Chantal aragira ati: “Icyo twabwira abantu ni uko gutanga amaraso nta ngaruka bigira ku buzima, ntazo, ntazo na mba. Mbere y’uko umuntu atanga amaraso tumukorera ibizami byinshi.
Tugirana ikiganiro kirambuye, kuburyo bikuraho ko umuntu ashobora gutanga amaraso adakwiye kuyatanga, bityo rero bigatuma utanze amaraso nta ngaruka ashobora kugira.”
Umuyobozi wa BEROYA Family, Rwagasore Majorite unamaze gutanga amaraso incuro 74 yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gukangurira abantu by’umwihariko abakirisitu kugira ngo bakigire igikorwa gihoraho.
Aragira ati: “Twatekereje ko mu matorero ya gikirisitu abantu batitabira igikorwa cyo gutanga amaraso, twifuza yuko twakwegera abayobozi b’itorero tukaganira nabo, hanyuma tukareba niba twafatanya muri icyo gikorwa no gukora ubukangurambaga kugira ngo tubone abantu bashobora gutanga amaraso, bitari uyu munsi gusa, ahubwo bibe igikorwa cyahoraho.
Nibwo bwa mbere dukoze igikorwa cyo gutanga amaraso mu rwego rw’amatorero, ariko jye ku giti cyanjye nyatanze incuro zirenze mirongo irindwi n’enye (74), rero numvaga ko n’abakristo bagenzi banjye bahugukira gutanga amaraso.”