Habaho inzira nyinshi kandi ziganisha uzinyuze ahantu hatandukanye ariko icyo wamenya nuko inzira ijya mu ijuru ari urugendo umukristo akorera mu isi akazarurangiza ageze mu ijuru rero ntabwo ari ibintu byoroshye kuko harimo n’amakorosi ariko intwaro ni ugusenga:Jacques Irambona.
Urasabwa kwambara imbaraga kuko ni icyerekezo kimwe kandi murabizi umuhanda w’icyerekezo kimwe ntagusubira inyuma.
Ijambo ry’Imana muri Ezayi 35:8-10 hagira hati:” Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera, Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi, Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba, Nta ntare izahaba, inyamaswa yose y’inkazi ntizayigeramo, ahubwo abacunguwe ni bo bazayinyuramo, Abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka bagere i Siyoni baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n’ibyishimo kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga”.
Birasobanutse cyane ni nyabagendwa umuntu wese ayigendamo, ikigaragara rero nuko ari iy’abantu bejejwe, utejejwe habe no kuyica iryera, uko waba umeze kose utejejwe ntushobora kuyinyuramo, ariko ngo abagenzi naho baba ari abaswa mu by’ubu buzima bwo mu isi bakaba bajijukiye ibyo mu rurembo bajyamo ntabwo bazayiyoba.
Hanyuma rero dore inzira iraruhije buri wese yitange ejo utazananirwa. Ujye usoma ijambo ry’Imana, uririmbe iz’amazamuka kuko ni ibifasha umugenzi.
Mu gitabo cy’imigani 21:8 hagira hati:”Umuntu wayobye agoreka inzira ze, ariko umuntu uboneye we akiranuka mu byo akora”.
Inzira y’umunyabyaha iragorama cyane ariko imirimo y’uboneye ihora itunganye.
Nubwo bigoye wowe kiranuka gusa ukore imirimo myiza iboneye bizarushaho kugutunganira.
Umwigisha: Jacques Irambona.