Abumvira Imana bazahozwa amarira yose barize ariko hari abandi bajya bambabaza, abantu batazajya mu ijuru bazarira baboroge ubuzima bwabo bwose kubera ko banze kumvira Imana. Past MATABARO James
Ijambo ry’Imana rivuga ko Yesu azafata ijambo akamurikira Imana umugeni yacunguye maze akabwira Imana ati:”nguyu uwo nacunguye, nguyu uwo nabambiwe, nguyu wa wundi watumye kubitwa bya bikoni kandi nguyu uwatumye njya mu isi gupfira abantu”.
Icyo gihe hazabaho ibirori byo kwakira umugeni maze habeho umunsi w’ibirori udasanzwe aho buri wese azishima akazimanirwa ndetse agahabwa ibihwanye n’ibyo yaharaniye, bimwe byose yakoreye akiri mu buzima bwo mur’iyi si.
Aba bahora banshimisha kuko ngo bazahabwa inshungu y’ibyo bigomwe byose bakiri mur’iyi si.
Icyakora ku rundi ruhande har’abantu bajya bambabaza ndetse bahora bambabaza, umuntu utazajya mu ijuru mbabwire azaba ahombye kuko abo ngo bazahora mu muriro utazima aho bazahora barira kandi baganya ubuzima bwabo bwose.
Ijambo ry’Imana rivuga ko uwo munsi tuzaririmbirwa indirimbo nziza tutigeze twumva n’umunsi n’umwe, aho abamarayika bazaturirimbira tukanezerwa. Nuko uhore witeguye umunsi n’isaha kugira ngo witegure hato utazaba mu bazabaho ubuzima bwabo barira, bashya kandi baboroga.
Umwigisha: Past MATABARO James