Nararyamye numva ibintu biniga naho ni za Nyabingi ziri kunigagura, ntangira gusara ntangira gutoragura amashashi nyuma nza gusengerwa n’umugabo witwa Desire wo kuri ADEPR RUKILI none narakize: Nyirabangamwabo Claudine
Nakomeje kwirukanka mu muhanda ntoragura amashashi nari umugore ufite abana n’umugabo ariko hamwe no gusara naje kugira ibibazo n’umugabo wange arancika kuveza aho nabagaho nabi.
Naje gusengerwa ndakira. Mukeba wange niwe wantezaga ibyo birozi ngo mpye maze abane n’umugabo wange.
Ariko kuko Imana inkunda yarandengeye dore ko bigeze no gutanga 800 000 kugira ngo banyice ariko nza gukira kubera amasengesho abo twari tuziranye bakansengera nuko nza gukira.
Umugabo wange twari dukundange cyane ariko satani aza kuturwanya ariko kubera ko Imana yari yaramvuzeho sinapfuye.
Nyuma y’aho naje gukena mererwa nabi cyane ariko abantu ntacyo bakumarira uretse Imana yonyine yagukiza. Umuntu wese abe uwejejwe mu itorero abane neza n’Imana ye. Nyuma y’aho Imana yabanye nange ubu yankijije malariya ubu maze imyaka12 ntarwara Malariya.