Imig3:19-20
Uwiteka yaremesheje isi UBWENGE Kandi yakomeresheje amajuru UBUHANGA Kubwo KUMENYA kwe amasoko y’ikuzimu yaratobotse, kandi ibicu bitonyanga ikime.
Niba waramenye Yesu kandi mukaba mubanye neza, ndakwibutsa ko yahindutse UMUVANDIMWE wawe musangiye umubyeyi ariwe UWITEKA.
Ikibazo ufite se gikeneye Imibare, myinshi? Uzi umubare w’imisatsi yawe yananirwa kubara iyo mibare yakuzonze?
Birasaba ikoranabuhanga kandi iryawe ni rike? Ibuka ko we afata amazi akayapfunyika mu mwambare we (imigani 30:4) hari ubuhanga burenze ubwo?
Ahari se gikeneye abahanga mu by’ubuvuzi ? Ibuka ko we azura n’abapfuye, gukiza abarwaye sibyo byamunanira.
Imana irihagije mubwenge, ubuhanga n’ubumenyi Nugira ibigucanga mu mibereho ya buri munsi, mu kazi, mu murimo w’Imana murugo…
Wisunge Data kuko arabishoboye sigaho guta umutwe wibaza ibyo utabonera igisubizo, biharire Data afite ibisubizo byose.
Tumwikoreze amaganya yacu kuko atwitaho 1Petero5:7
Umwigisha: Pastor Viva,
POWER OF CHANGE MINISTRIES