Umwuka Wera nkumwe mu Ubutatu Bwera usanga agira amazina atandukanye muri Bibiliya ariko yose akaba ariwe agararagaza.
Buri zina rigakoreshwa nuvuga arihisemo kugirango arusheho kumvikanisha kurushaho icyo ashaka gusobanurira abo abwira.
Amwe mu mazina y’Umwuka Wera dusanga muri Bibiliya ni aya akurikira:
- 1. Umwuka wa Kristo (Abar.8:9):”Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab’Umwuka niba Umwuka w’Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe. “
Yitwa Umwuka wa Kristo kuko ariwe wamwohereje, akaba ariwe ahamya kandi akamwubahiriza (Yoh.15:26;16:14).
- 2. Umufasha (Yoh.14:16;15:26)
Umufasha n’ijambo rikomeye kandi risobanuye byinshi k’Umwuka Wera.
Mu urugiriki(Paradetos):
umujyanama wa hafi y’umuntu.
Mu Kiratini (Advocatus) bisobanuye umwunganizi cyangwa utuburanira.
Ibi bikagaragaza akazi k’ingezi k’Umwuka Wera.
- 3. Umwuka Wera (Ibyak.1:5)
Yitwa Umwuka Wera kuko ari Umwuka w’Imana Yera kandi yamutwejesheje.”mwatoranijwe nk’uko Imana Data wa twese yabamenye kera mubiheshejwe no kwezwa n’Umwuka,… (1 Pet.1:2) Umwuka niwe ufite inshingano yo kutweza.
- 4. Umwuka w’Isezerano (Luka 24:49)
Yitwa Umwuka w’Isezerano Kuko ibye byari byarahanuwe kera(Ezek.36:27;Yow.3:1) . Kristo niwe wagombaga kumwohereza ngo agasohoza iryo sezerano(Gal.3:14).
- 5. Umwuka w’Ukuri (Yoh.16:13)
Yitwa Umwuka w’Ukuri kuko akingura imitima yacu kugirango dusobanukirwe Yesu Kristo ariwe kuri. (Yoh.14:26;1Yoh.5:6)
- 6. Umwuka utanga Ubuntu (Abaheb.10:29)
Yitwa Umwuka utanga Ubuntu koko adahari Ubuntu twagiriwe ntaho bwahurira natwe, ahubwo niwe uduhuza nabwo, akabutumenyesha.”Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu, “(1Abakor.2:12)
Iyo umuteje agahinda uba upfushije ubusa ubuntu wagiriwe kandi iyo umujimije uba utandukanye n’ubwo Buntu. (Abef.4:30;1Abates.5:19)
- 7. Umwuka w’Ubugingo (Abar.8:2)
Yitwa Umwuka w’Ubugingo kuko ariwe utanga ubugingo ndetse akanaburinda(Yoh.6:63; Ibyak.11:11-18).
- Umwuka uhindura abana b’Imana (Abar.8:15)
Yitwa Umwuka Uhindura abana b’Imana kuko ariwe utwemeza ibyaha no guhinduka twabyumvira akatuyobora muri iyi Isi y’umwijima.(Abar.8:8-15)
Mwene Data aya mazina y’ingenzi tubonye yose avuga Umwuka Wera, adufasha gusobanukirwa ubumana bwe, ndetse akadufasha kumenya umumaro mukuduhuza n’agakiza kateguwe kakanasezeranywa n’Imana Data , Yesu Kristo akaba igitambo cyari gikenewe amena amaraso ye ngo tugahabwe, hanyuma Umwuka Wera akaza kugirango akadushyikirize atwinjize muri ubwo buntu twagiriwe ntitubimenye kandi abutuyoboremo kugeza ku ukugaruka kwa Kristo.
Imana ibahe umugisha mbifurije kuzura Umwuka Wera , Kuyoborwa nawe mumwumvira no kwera imbuto ze.
Rev. J. Jacques Karayenga