AMATURO Y’IFU
(Lewi 2; 6:14-23; 7:9-10)
Abayisiraheli batambaga cyangwa baturaga ibiribwa (grain offering # ibinyampeke ariyo yitwa amaturo y’ifu) bikajyana n’ibitambo by’inyamaswa.
Abalewi igice cya 2 hagaragaramo ubwoko 4 bw’amaturo y’ifu (wheat flour # fleur de farine)
kandi hakabonekamo n’uburyo bayategurwaga.
Umuntu yashoboraga gutanga ituro ry’ifu:
Umurongo wa 1- 3
Ituro ry’ifu idatetse, ifu y’ingezi (finest flour)
umurongo wa 4
Yokeje mu cyokezo cya/’imitsima = ifuru mu Kinyarwanda cy’iki gihe (dough from wheat flour baked in an oven # une offrande de ce qui est cuit au four)
Umurongo wa 5-6
Ituro ry’ifu ikaranze = kw’ipanu ntoya y’imigati mu Kinyarwanda cy’iki gihe (cooked on a griddle # un gâteau cuit à la poêle).
Umurongo wa 7
Ifu ikarangishijwe amavuta = mw’ipanu nini y’amandazi (Fried in a pan, # un gâteau cuit à la poêle).
IBYASABWAGA MU GUTANGA IRI TURO
Amaturo y’ifu yose yashyirwagamo amavuta ndetse n’umunyu kandi byari bibujijwe gushyiramo umusemburo cyangwa ubuki ( amavuta n’umunyu bifasha ibintu kurama naho umusemburo n’ubuki bikihutisha kubora). Uzanye ituro yasabwaga kuritangana n’umubavu wo kubihumuza neza.
Umurongo wa 8 – 11
Iryo turo ryashyikirizwaga umutambyi, na we akarishyira ku gicaniro.
Umutambyi agakura kuri iryo turo igice gito nk’urwibutso rwaryo, akagitwikira ku gicaniro haminjagiweho wa mubavu.
Igisigaye kuri iryo turo ry’ifu cyaribwaga n’umutambyi mukuru n’abana be.
Iryo turo ryasobanuraga kandi rikerekana umuntu wemeye kwiyegurira Imana akaniyegurira kugira umutima ugira Ubuntu ukemera gutanga.
Ahanini iri turo rinasobanura igitambo gishimwa n’Imana mu kwerekana umuntu ukunda bagenzi be akiyemeza kubahiriza itegeko rya kabiri muri rya tegeko rikuru Yesu yatanze “ ukunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. (Mat 22:39).
Ibi byerekanwa nuko ituro ry’ifu ryo rituruka mu bihingwa, bisaba imbaraga za muntu kugirango byere
si kimwe rero n’ituro ry’inyamaswa risaba kumeneka kw’amaraso
Akenshi ituro ry’ifu ryatangwaga nyuma y’igitambo cyo koswa, nk’ikimenyetso cyo kwitangira kubaha no kumvira Imana byuzuye. Ryanasobanuraga ko kwishimira gushimisha no gukorera neza abantu utabanje kwiyegurira Imana mu kuyumvira no kuyubaha bidashobora kunezeza Imana.
(Ezira 7:17; Kubara 28:3-28),
muribuka ko igitambo cya Kayini cyari kigizwe n’ibihingwa kitemewe kuko kitabanjirijwe n’igitambo cyo koswa (Itangiriro 4:3-5).
Igice kimwe cy’ituro ry’ifu cyatwikirwaga ku gicaniro nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ko ibyo dutunze byose tubihabwa n’Imana,
ikindi gice gisigaye kigahabwa abatambyi nk’ikimenyetso cyo gukunda bagenzi bacu no kwiyemeza kubitangira hamwe no kwitangira umurimo w’Imana mu buryo bwose dukoresheje ibiva mu mirimo yacu yose.
(Matt 25:35-40).
Uburyo igitambo cyo koswa n’ituro ry’ifu byakurikiranaga bifite ubusobanuro bukomeye cyane.
Igitambo cyo koswa nticyasabaga uruhare rw’umuntu kuko hazanwaga inyamaswa, igatambwa igiye mu kimbo cy’umunyabyaha.
Nyuma y’icyo gitambo
🌾noneho Ituro ry’ifu rigaragara nk’irituruka mu muruho w’umuntu ryashoboraga gutangwa kuberako ibyaha byamaze gukurwaho n’igitambo cyo koswa.
Dushobora kugira icyo dukorera Imana bikayinezeza ari uko gusa twamaze gutsindishirizwa n’igitambo cya Yesu k’umusaraba.
Birababaje kubona abantu bashaka gukorera Imana mbere yo kubanza kwemera kwakira agakiza k’Imana kabonerwa muri Krisitu Yesu we gitambo cy’ibyaha byacu
Utaraha Yesu
ubuzima bwe bwose, ntiyibwire ko hari icyo yakorera Imana ngo kiyinezeze kuko aba atarakurwaho ibyaha bye.
Ituro ry’ifu ryagombaga kuba ritagira inenge, nta musemburo urirangwamo cyangwa ubuki ngo bitaritera kwangirika vuba. Ibi birashaka kutubwira ko mu gihe dukorera Imana, tutagomba kubivanga no gukora ibyaha. Umusemburo Bibiliya iwugereranya n’ibyaha (Matt. 13:33, Luke 12:1).
Amavuta n’umubavu byongerwaga kuri iryo turokuko bigereranywa no kwishima ndetse no guhabwa imbaraga zo gukorera Imana
Hakoreshwaga n’umunyu (Lewi. 2:13), kuko ubuza ibintu kubora, ukaba ushushanya kurinda kw’Imana
ibasha kuduhagarika tudatsinzwe kugeza ku kugaruka kwa Krisitu.
Past Kazura Jules