Amategeko y’ibibembe,/ REV MUGIRANEZA

Amategeko y’ibibembe

Mu gitabo cy’Abalewi igice cya 13 na 14 tubamo amategeko y’ibibembe Nuko umuntu yahumanukaga.
Incamake y’ibi bice byombi tuyibona (Abalewi 14:54-57).

5.1. *Uko indwara y’ibibembe yasuzumwaga*

Mu kuyisuzuma barebaga indwara zikurukira:
Ikibyimba;
igikoko (amahumane);
ibara ry’amera (isekera). (Abalewi 13:2).
Inkovu ivutsemo ikibyimba cyera uyifite nawe yarasuzumwaga ngo barebe ko atari ibibembe (13:18).
Ubushye bugize Inkovu yirabura cg yeruruka nabwo umuntu mutambyi yaramusuzumaga kugira ngo arebe ko atari ibibembe. (13:24).

Umuze (igisebe) ku mutwe cg ku munwa yagombaga kwisuzumisha (13:29).
Ibihushi nabyo byarasuzumwaga (13:35).
Ibara ryera ku mubiri ryarasuzumwaga (13:38)

Igisebe cyo muruhara cg mumasoso nabyo byarasuzumwaga ngo barebe ko atari ibibembe (13:40).

Iyo kimwe muri ibi cyavukagamo indwara y’ibibembe. Uyu muntu bamushyiraga umutambyi
akamusuzuma iyo ndwara yo ku mubiri.

Iyo ubwoya bw’aho hantu harwaye buhindutse umweru, kandi icyo arwaye kikaba kirigita mu mubiri uwo muze wabaga ari ibibembe.

Icyo gihe umutambyi *yatangazaga ko umuntu ahumanye*(Abalewi 13:2-3).

Iyo Ibi bivuzwe haruguru umutambyi yasangaga atariko bimeze uyu muntu urwaye yahabwaga akato iminsi 7 ku munsi wa 7 akongera akamusuzuma.

Iyo yasangaga uburwayi butariyongereye ngo busatire undi mubiri umutambyi yongeraga kumuha akato indi minsi 7 ku munsi wa 7 akongera akamusuzuma bundi bushya.

*Iyi minsi 7 yo gusuzuma umuntu ukekwaho ibibembe yahawe na Miriyamu mushiki wa Aroni na Mose bamushyira inyuma y’ingando (hirya yaho bari babambye amahema), bategereza ko ishira kugira ngo ahumanuke* (Kubara 12:14-15).

Iyo umutambyi yasangaga uburwayi bwasibanganye. Ubwo riba ryari isekera.
Icyo gihe umutambyi yatangazaga ko uwo muntu adahumanye ahubwo arwaye ibikoko (isekera).

Icyo gihe uyu muntu yamesaga imyenda ye akaba asukuwe. (Abalewi 13 :4-6).
Iyo ibyo bikoko byakwiraga umubiri umurwayi yongeraga kwiyereka umutambyi iyo yabonaga bikwiriye umubiri yahitaga avuga ko ahumanye bikaba ari ibibembe. (13:7-8).

Umutambyi yagombaga gusuzuma indwara yo ku mubiri (uruhu) imutinzeho nayo akareka niba atari ibibembe (13:9-11) uyu yabaga ahumanye.

Icyo twakwibaza ukurikije ibyasuzumwaga muri iki gihe *abatasuzumwa baba bangana iki?*

*Ese urumva wowe uhagaze he?*

Uri mubasuzumwa cg abatasuzumwa?

Ikigaragara nuko abantu bo mu gihe cy’amatgeko n’imigenzo bari bararushye.

Yesu ashimwe watubohoje urukundo rwe rugaragarira mu rupfu rwe rwo kumusaraba.

5.2. *Uko umuntu wabembye yabagaho*

Icya mbere yambaraga imyenda y’ubushange;
Ntiyasokozaga umusatsi;
Ubwanwa bwe akabupfuka. (Abalewi 13 :45a).

Icya kabiri aho yageraga hose yararangururaga akavuga ati uwahumanye! Uwahumanye! (Abalewi 13:45b).
Icya gatatu yaturaga ukwe kwa wenyine.
Urugo rwe rukaba kure y’ingando (Abalewi 13:46; Kubara 5:2).

Icya kane umutambyi wabaga arwaye ibibembe ntiyaryaga kubiryo byera (Abalewi 22:4).

5.3. *Umwenda yandujwe n’ibibembe* (Abalewi 13:47-59)

Uyu nwenda nawo wagenzurwaga iminsi 7 iyo basangaga ikizinga cyawuguyeho ari ikibibembe uwo mwenda cg ikindi kintu cyaratwikagwa.

5.4. *Kubera iki habagaho gusuma ikintu cyose kagaragaye k’umubiri ndetse n’imyenda*?

Ibi byari bagamije kurinda Abisiraheli kwandura no kwanduzanya indwara.
Muyandi magambo bwari uburyo bwo kurinda abantu benshi.

Kuko bagombaga Kwita kubuzima cyane kugira ngo batanduzanya.
Bakaba bari bafite n’amategeko agenga isuku. (Gutegeka kwa Kabiri 23:14)

Iki gihosho wakita ipiki muri iki gihe. Bayigendanaga mu bintu byabo kugira ngo aho baza gukambika hataboneka umwanda ukabatera indwara.

Niyo mpamvu uyu murwayi atagombaga kwegerana n’abandi.

5.5. *Ibisobanuro cy’ibibembe*

Umaze gusoma iki gice cya 13 cyose cy’igitabo cy’Abalewi.

Ibibembe (Leprosy) bivugwamo bitandukanye n’ibibembe abantu barwara muri ibi binyejana turimo.

Izi ndwara zivugwaha Ubu ziravurwa zigakira.

Ibibembe nyabyo tubibona muri Bibiliya aha hakurikira (Kubara 12:10-15; 2 Abami 5; Luka 5:12-14 :17:11-19).

Ibibembe bigereranwa ni icyaha.

Nkuko ibibembe byakura umurwayi wabyo aho abandi bari niko ni icyaha kidutandukanya n’abantu n’Imana.

Nkuko muri kiriya gihe ibibembe bitavurwaga niko n’icyaha nta muntu ubasha kukigukiza uretse imbaraga ziri mu maraso ya Yesu.

Ijambo ry’Imana riratubwira ngo ntarindi zina dushobora gukirizwamo uretse izina rya Yesu Kristo (Ibyakozwe n’Intumwa 4:12).

*Amategeko yo guhumanurwa k’umubembe*

Aya mategeko tuyabona mu gice cya 14.
Tubonamo kweza umuntu umwe no kweza inzu yose yafashwe ni umuze w’ibibembe.

6.1. *Uko yagombaga kwezwa*

Ku munsi wa mbere umutambyi yasuzumaga umuntu uvuga ko yakize ibibembe (14:2-3).

Ibyo ushaka guhumanuka yitwazaga harimo:
Inyoni ebyiri
Agatambaro k’umuhemba
Ingiga y’umwerezi
Agati kitwa ezobu. (14:4)

*uko umutambyi yabigenzaga*:

Inyoni imwe yayikereraga hejuru y’urwabya rurimo amazi atemba (yo mu mugezi) (14:5)

Inyoni nzima yagombaga kuyifata hamwe n’inginga y’umwerezi n’akagatambaro k’umuhemba na ezobu akabyinikana n’iyo nyoni nzima mu maraso ya ya nyoni yishe. (14:6)

Ayo maraso yayamisha inshuro 7 kugiye guhumanuka, avuge ko ahumanutse hanyuma ya nyoni nzima akayirekurira mu gasozi ikigendera (14:7).

Icyo uwahumanurwaga yagombaga gukora kwari ukumesa imyenda ye,
Kwiyogosha umubiri wose, akiyuhagira akaba ahumanutse (14:8).

Ibi yongeraga kubikora ku munsi wa 7 akaba ahumanutse (14:9).

Ku munsi wa 8 agafata abana b’intama b’amasekurume babiri badafite inenge n’umwana w’intama w’umwagazi udafite inenge utaramara umwaka, yongeragaho utwibo dutatu tw’ifu yavanzwe n’amavuta n’urweso rw’amavuta ya elayo (14:10).

Uko umutambyi yabigenzaga biri muri (14:11-18).
Tubona ko umukene nawe yari afite ibyo asabwa yagombaga gutanga kugira ngo ahumanuke (14:21-32).

Iyo ibibembe byafataga inzu 14:33-57).
Hari amategeko yakurikizwaga.
Iyi nzu yabaga yafashwe ni uruhumbu ku nkuta.

6.2. *Ibisobanuro cyo guhumanura uwari ubembye cg inzu yafashwe n’umuze*

Uku guhumanuka kwitwibutsa agakiza kabonerwa Mubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Icya mbere ni uko umubembe ubwe atabashaga kwikiza (Abaroma 4:4-5).
Duhabwa agakiza kubwo gutsindishirizwa na Kristo.
Icya kabiri ntabwo ari umubembe wajyaga gushaka umutambyi ahubwo umutambyi niwe wajyaga kumushaka (Luka 19:10).
Yesu ubwe yavuye mu ijuru aje gushaka abazimiye.
Imana ishimwe kubw’uru rukundo rutangaje.

Natwe dukwiriye kwegera abari mu byaha tukabasangisha Yesu kgo abakize.

Icya gatatu nuko iyo amaraso atamenekaga guhumanuka cg kwezwa bitashobokaga (Abaheburayo 9:22).

Uyu munsi ibyaha bikurwaho n’amaraso ya Kristo.

Icya kane nuko Kristo yabaye igitambo kizima kuko yarapfuye arazuka (1 Abakorinto 15:17).

*Inyoni umutambyi yishe n’inkoni nzima igaraguwe mu maraso (Abalewi 14:4)*

Isobanura ibintu 2 ku gakiza kabonerwa muri Kristo (Abaroma 4:25)
Icya mbere Yesu yatangiwe ibyaha byacu
Icya kabiri nuko yazutse kugira adutsindishirize.

*Urwabya rw’ibumba* rwashushanyaga kwicisha bugufi kwa Kristo wavuye mu ijuru akaza mu isi akahapfira urupfu rubi rwo ku musaraba, amazi atemba yashushanyaga Umwuka Wera utanga ubugingo (Abaroma 8:2).

Mu buryo bw’umubiri Yesu yarababajwe, mu Mwuka ahinduka muzima (1 Petero 3:18).

*Isomo twakura mu byo guhumanuka k’umubembe*

Isomo rya mbere ni ukugira neza kwa Yesu wa kuyeho ibyari igicucu kibizaba akabigira ibiriho ubu, aho yaduhaye Isezerano Rishya rigizwe n’amaraso avuga ibyiza kurusha aya Abeli n’ay’ibitambo byose byo mu isezerano rya Kera. Rikaba ridukiza ibyaha byose no guhumana kose (1 Yohana 1:9).

Icya kabiri nuko dukwiriye guha agaciro iki gikorwa cya Yesu Kristo cyo kuducungura tukirinda gutesha agaciro amaraso ye kuko twabonye ko abo mu Isezerano rya Kera bari baragowe. Guha agaciro amaraso ya Yesu ni ukwemera kugengwa n’ijambo ry’Imana rikatuyobora, tukera imbuto zikwiriye abakijijwe.

Icya gatatu n’ishimwe tugomba gushimira Yesu Kristo kuko yaturuhuye.
Abakera kugira ngo bezwe byabatwaraga umwanya munini, iminsi n’iminsi
Ndetse bikabatwara n’umutungo mwinshi.
Ubu gukizwa no kubabarirwa ibyaha ni ako kanya kandi n’ubuntu nta kiguzi. Amen

Tuzakomeza ejo
Imana iduhane umugisha muri byose.
Murakoze.

Rev. Mugiraneza