Shalom bakundwa muri Kristo Yesu,
Muri iki gitondo niguje kwibutsa amwe mu masezerano Imana yahaye Abanyisiraheli Ariko yaje kuba ayacu binyuze mu kwizera Yesu.
Uno munsi ndavuga abiri gusa. Ejo ndetse n‘iminsi izakurikira nzagenda mvuga ayandi uko Imana izanshoboza.
1. Isezerano ryo kudukomeza (Promise to strengthen you)
Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese, uwo imiryango yose yo mu ijuru n’iyo mu isi yitirirwa, ngo abahe nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw’Umwuka we (Abefeso 3:14-15);
2. Isezerano ryo kuturuhura.
Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura (Mat. 11:28)
Gukomezwa no kuruhurwa turabikeneye buri munsi. Umuntu wacu w’imbere (Spirit) ubugingo (soul) ndetse n’umubiri (body) bose bakenera gukomezwa no kuruhurwa.
Aya masezerano yombi uyagire ayawe none.
Mugire umunsi mwiza!
Dr. Fidele Masengo, The CityLight Foursquare Church