Amasengesho yanyu niwo musaruro wanyu:Nsengiyumva callixte

Amasengesho ukora agera ku Mana Kandi iyo igiye kugutabara igendera ku yo wasenze, icyangombwa si ukukubona usenga ahubwo icya ngombwa ni umusaruro uva mu masengesho wakoze :Nsengiyumva callixte

Ijambo ry’Imana mu Bacamanza :11:1hagira  hati:”Nuko Yefuta w’Umugileyadi yari umunyambaraga w’intwari, kandi yari umwana wa maraya, kandi Gileyadi ni we bamubyaranye.

[12/11, 11:24 PM] Anaclet: Abacamanza :11:2
Ariko umugore wa Gileyadi amubyarira abahungu. Abo bamaze gukura birukana Yefuta, baramwerurira bati “Nta mugabane ufite mu bya data, kuko uri umwana w’undi mugore.”3
Nuko Yefuta ahunga bene se, ahungira mu gihugu cy’i Tobu aturayo, maze Yefuta ateranya abantu b’inguguzi bakajya batera abandi.4
Hahise iminsi Abamoni barwanya Abisirayeli. 5 Nuko Abamoni bakibarwanya, abakuru b’i Galeyadi batuma kuri Yefuta ngo acikuke ave mu gihugu cy’i Tobu.
Abacamanza :11:8
Nuko abakuru b’i Galeyadi basubiza Yefuta bati “Igitumye tuguhindukiriye ubu, ni ukugira ngo tujyane tubone kurwana n’Abamoni. Nitumara gutsinda uzaba umutware wacu, utware abatuye i Galeyadi bose.”

 Amasengesho yanyu ni umusaruro wanyu
Gusenga ni byiza ariko icya ngombwa ni umusaruro uvana mu gusenga
Umuntu iyo atazi agaciro ke  akora ibitari byo arayoba kd akibeshya amayira.
Niba ushaka kubona Imana yishimire mu byo yakoze were kuyirebera mu byo izakora.
Udafite icyo akora ntabura icyo avuga kuko amara umwanya munini mu magambo nyamara uvuga aba  ata igihe, birutwa no gufata umwanya ukihererana n’Imana yawe.
Biradusaba rero gusenga cyane muri iyi minsi twifuzamo ibisubizo byinshi tukagenda tudasigana, tugasangira tudacuranwa.
Umuntu wese aba mwiza imbere y’umukunda niyo mpamvu nituba beza imbere y’Imana nayo izatubonamo beza.

Umwigisha: Nsengiyumva callixte