DUSOME: YESAYA 38:1-6
1 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati”Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby’inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ “
2 Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati
3 “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.
4 Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yesaya riti
5 “Subirayo ubwire Hezekiya uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu.
6 Kandi nzagukizanya n’uyu murwa mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda.
(Yesaya 38:1;6)
NDASHAKA KUBIBUTSA KO Amasengesho ahindura ibintu ndetse abasha no guhindura ibyari bigiye Kukubaho Imana yabyemeye
Nkuko tubibonye muri iriya nkuru Imana yari yemeje ko Umwami Hezekiya atanga (Apfa) ndetse inamutumaho umuhanuzi.
Hezekiya ntabwo yabyumvise ngo yumve ko ubwo bivuzwe n’umuhanuzi ukomeye ntakindi yakongeraho ahubwo ngo yahindukiriye ivure arasenga (arasaba).
– Umwami Hezekiya mugusenga kwe ntiyavuze ibintu byinshi, ahubwo yibukoje Uwiteka Imirimo yakoze, Haleluaaaaa , aha rero niho ruzingiye buri wese akwiye kugira imirimo yakwibutsa Imana. Maze Hezekiya yereka Imana ingingo ashingiraho yanga urupfu , iryo sengesho ryakoze kumutima w’Imana maze nayo ibonye ingingo za Hezekiya igarura umuhanuzi ataragera niwabo niwe wagarutse kuvuga ko Imana ibihinduye.
Amasengesho ajya abihindiraaaaa
Nsoza reka mbibutse ko Yesu yabuze ngo: “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa. Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.
(Matayo 7:7;8)
N’uburenganzira bwawe bwo gusaba n’uburenganzira bwawe bwo kwanga ibyo wahanuriwe mugihe ubona bidakwiye cg bikubangamiye Kandi bidahesha Imana icyubahiro, bitatuma ukomeza gukorera Imana.
Nibikunda ndaza kubahamya bugufi bujyanye no gusenga
Murakoze Mwari mukmwe na Rev. KARANGWA Alphonse