Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo abakunda umuziki uhimbaza Imana bahurire muri Rabagirana Worship Festival, igiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya kabiri.
Iri serukiramuco ry’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, rizabera muri Dove Hotel ku Gisozi, ku Cyumweru, tariki ya 10 Ugushyingo 2019 guhera saa Munani z’amanywa.
Iri serukiramuco ritegurwa na Christian Communication Ministry, rifite intego yo kugaragaza abanyempano bashya no gusaba abazifite kugira imbuto zituma zaguka zikagirira benshi akamaro.
Abahanzi bafite ibihangano bizwi mu muziki uhimbaza Imana bagaragaje ibyiyumviro bafite kuri iki gikorwa benshi bafata nk’igihuza abaramyi, kikanabuka ubumwe bwabo.
Bizimana Patient yavuze ko Rabagirana Worship Festival ari igikorwa cyiza cyane.

BIZIMANA Ati “Abahanzi bahimbaza Imana twishimira iki gikorwa kigaragaza ko umurimo w’Imana uri gukura. Iyi festival ihuza impano nshya ziba zitazwi bakabona amahirwe yo kugaragaza icyo Imana yabashyizemo; guhurira ku rubyiniro n’ababimazemo igihe bitanga ishusho nziza n’icyizere cy’iri serukiramuco. Ni ibihe bidasanzwe byo kwegera Intebe y’Imana.’’
Umuhanzikazi Gahongayire Aline we yavuze ko yiteguye kwegerana n’intebe y’Imana muri iki gikorwa afata nk’umugisha kuri we.

GAHONGAYIRE Ati “Rabagirana nayiboneyemo umugisha kandi niteguye kongera kuzuzwa. Mfite umutima witeguye kwakira ibiva ku ntebe y’Imana. Kuramya ni umuco ni n’ubuzima bw’umuramyi mu mibereho ye yose ya buri munsi.’’
Pastor Gaby yavuze ko ari igikorwa cyiza gihuza abahanzi kandi gikwiye gushyigikirwa.

Yagize ati “Ikintu cyose gituma abana b’Imana baterana hanyuma bigakorwa abantu bayiramya, gikwiye gushyigikirwa no gusengerwa ngo uburyo abantu basabana n’Imana, ikabasura, ikabiyereka mu buryo burushijeho bizatange umusaruro. Umuntu wese akwiye kuza yumva ko hari icyo yiteguye kwakira akanategura umutima we.’’
Yavuze ko iri serukiramuco rigaragaza ko hari abafite umutima wo guhuza, gukundana no gushyigikirana hagamijwe gushyira Imana hejuru.
Umuhanzi Muhayimana Elisa Claude [Elsa Cruz] uri mu bakomeye muri Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yashimye iyerekwa ryagizwe na Nzahoyankuye Peace Nicodeme uyobora Rabagirana Worship Festival.
Ati “Nibyo Imana yahaye impano abakozi bayo batandukanye ariko se imbuto bera zihwanye n’ibyo bavuga? Rabagirana ni igikorwa kizajya cyibutsa abakozi b’Imana ko idakeneye impano gusa ahubwo n’imbuto bera zikwiriye abihannye kugira ngo ibyo bavuga bihwane n’ibyo bakora.’’
Yavuze ko ari igikorwa aha agaciro gakomeye kuko gihuza abanyempano bakaramya Imana.
Ati “Ni cyo gihe nyacyo cyo kwisuzuma nk’umuntu uhagarara imbere y’abantu benshi nkisuzuma nti ko Imana yampaye impano mbese imbuto nera mu bantu zimeze zite? Aho simbagusha aho kubaho ubuzima buhwanye nibyo nigisha?’’
Rabagirana Worship Festival yatumiwemo Simon Kabera, Danny Mutabazi na Sam Rwibasira n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ya Alarm Ministries, Healing Worship Team, New Melody na Korali El Shaddai. Umuvugabutumwa w’uwo munsi azaba ari Dr Byiringiro Samuel.
Rabagirana Worship Festival ku nshuro ya mbere yabereye muri Kigali Serena Hotel ku wa 4 Ugushyingo 2018.