AMAKURU KU BUBAKA URUGO
Imigani 19:14
Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka.
Mboneye akanya ko gushingira inyigisho ya none ku kubaka urugo.
Iki cyanditswe nizemo byinshi harimo ko:
- N’ubwo ari ngombwa kwishakira uwo muzabana, umenye ko urushako rwiza, nyarwo kandi rukubereye ruva ku Mana.
- Urugo rwiza niyo sôko y’indi migisha: amahoro, abana, stability, imbaraga, épanouissement, équilibre, ubukristo, etc.
- Ingaruka nziza zo kubana kw’abashakanye zigera kuri ba nyiri bwite, ku bana babo, ku miryango yabo, inshuti, aho batuye, aho basengera, ku gihugu no ku binyejana byinshi bizaza. Ingaruka mbi nazo ni uko zigera ku buzima bwa benshi mu bihe bitandukanye.
- Urushako rubi rushobora kuba rwiza. Urwiza rushobora kuba rwiza cyane, urwiza cyane rushobora kuba Paradizo mu Isi, ndetse birashoboka ko umuntu yaba mu ijuru rito binyuze mu rushako. Ariko abantu batabaye maso, urushako rwiza rwaba rubi.
- Impinduka nziza ziva gusa ku kumenya ko Imana ariyo ifite ibanga ry’urugo rwiza hanyuma ugakora ibyo ijambo ry’Imana rigusaba: gusiga no kubana, gukunda no gusengera urushako.
- Ku bakristo, urugo rwiza n’Isezerano bagomba kubohoza.
Ntiwemere ko Satani ari kuriganya. Ku bashumba, urugo rwiza ntabwo ari amakuru tubwira abageni tubasezeranya. Ni ubuzima tugomba kubamo bikabera abenshi ubutumwa.
- Ku bafite ibibazo mu rushako, isengesho ryanjye rihorana igitero cy’imiryango. Uwawe uri muyo nsengera. Kubera iyo mpamvu, urugo rwawe ruracyaba rwiza. Nizeye amasengesho yanjye. Nizeye Imana nsenga. Mfite ubuhamya bukomeye bw’abo Imana yahinduriye imiryango ku bw’amasengesho.
Abaherutse gukora ubukwe, ndabifuriza urugo ruhire. Ndashima Imana yampaye urugo rwiza.
Umwigisha: Dr Fidele Masengo, Foursquare Gospel Church