1Abatesalonike2:19
Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se mu maso y’Umwami wacu Yesu, ubwo azaza?
Imana ni nziza. Yaduteguriye ibyiza byinshi kandi bizatunezeza. Hano turahabona irindi kamba.
IKAMBA RYO KWIRATA (CROWN OF REJOICING)
Iri ni ikamba ryo kwirata cg Ikamba ry’ibyishimo.
Iri kamba tuzaryambara kubera ubutumwa bwiza.
Twibukiranye ko dufite inshingano itoroshye twahawe n’Umwami wacu Yesu Kristo yo kwamamaza ubutumwa bwiza mu baremwe bose. Tubikorane ubushake n’umwete, dutsinde ibiduca intege, turebe ko hari ubugingo bw’abantu bwakira umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana tuzirikana ko tuzabyambarira ikamba ryaka nk’inyenyeri iteka those.
Mbese ujya ugira umwete wo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ Ubwami Yesu? Ntucogore kandi nturangare hatagira ikikubuza ikamba ryawe.
TWAGIRAYEZU Alexis