2Timoteyo4:8
Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.
Muri iki cyanditswe turabona Pawulo intumwa avuga irindi kamba.
IKAMBA RYO GUKIRANUKA(CROWN OF RIGHTEOUSNESS).
Iyo usomye Bibiliya neza, ubona ko iyo abantu batazi gukiranuka kw’Imana bagerageza kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo(Abaroma10:3)
Kristo niwe uhesha Uwizera wese gukiranuka. Ntabwo gukiranuka bituruka mu mirimo dukora cg mu mbaraga zacu kuko gukiranuka ni Kristo muri twe. Mu yandi magambo tubarwaho gukiranuka kwa Kristo.
Iri kamba rero rikaba rizahabwa abakunda kuzaboneka cg kuzaza kwa Kristo bose.
kristo, tumutegereze tumukunze, dufite amatsiko yo guhishurwa kwe. Mu kuri ntabwo tuzi uko azahishurwa asa, ariko nahishurwa uko azaba asa niko n’ abizera tuzasa kandi ufite ibyo byiringiro muri we yiboneza nk’uko Yesu aboneye.(1Yoh3:2-3)
Yesu tumukunde cyane, tumukorere n’ Imbaraga zacu zose, ubwenge bwose, ubugingo bwose n’ umutima wose nawe azatwambika ikamba ryo gukiranuka.
Nkwifurije kuzahabwa ikamba ryo gukiranuka.
TWAGIRAYEZU Alexis