1Abakorinto9:24-25
Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe.Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika.
Mu isezerano rishya tubonamo AMAKAMBA atanu abizera bazahabwa. muri iki cyanditswe turabonamo IKAMBA RITANGIRIKA (IMPERISHABLE CROWN).
Intumwa Pawulo mu gusobanura Iri kamba, yifashishije urugero rw’amasiganwa, avuga ko abasiganwa biruka bose nyamara ugororerwa akaba umwe. Ikindi yabonye ni uko aba babikora ngo bahabwe ikamba ryangirika.
Iki cyanditswe rero, kiratubwira ko natwe tugomba Kwiruka kugirango tugororerwe. Twebwe ikamba duharanira rifite umwihariko kuko ntiribasha kubora, kwandura cg
kugajuka(1Pet1:4)
Muri make ntiribasha kwangirika.
Ibwiriza rihari, ni uko usiganwa yirinda muri byose, ntabwo ari muri byinshi, ahubwo ni muri BYOSE.
Nkwifurije kuzambara Iri kamba ritangirika.
TWAGIRAYEZU Alexis