Ubwo umuhanuzi Yesaya yerekwaga kuza kwa Kristo, Abisirayeli bari mu bihe bitaboroheye by’uburetwa no gutotezwa kubamazeho igihe kinini, Kuburyo imitima yabo yari yuzuye agahinda, n’ibikomere.
Nibwo Yesaya Yabonye ubutumwa nyamukuru buzaba bugenza Yesu.
Yesa 61:1, 3
1-Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo MBWIRIZE abagwaneza UBUTUMWA BWIZA, yantumye KUVURA abafite IMVUNE mu MUTIMA no KUMENYESHA imbohe ko ZIBOHOWE , no gukingurira abari mu nzu y’imbohe.
3-Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo KUBAHA IKAMBA mu cyimbo cy’ivu, N’AMAVUTA yo KUNEZERWA mu cyimbo cy’ubwirabure, N’UMWAMBARO W’IBYISHIMO mu cyimbo cy’umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.
4-Nuko BAZUBAKA ahasenyutse, BAZUBURA amatongo yabanje kubaho, kandi BAZASANA imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare.
Mu bihe nkibi wowe wamenye Yesu Menya ko, atari igihe cyo guheranwa n’agahinda
Ahubwo ni icyo gukora imirimo yose myiza ugihumeka, kugirango wamamaze Ubwami bwa Yesu abataramumenya Basobanukirwe ko: AMAHORO YESU ATANGA YADUKUYE MU BIKOMERE TUKABA ABAKOMEYE.
Umwigisha: Pastor Viva/Power of change minisitry