Amagambo twatura arakomeye: Past KAYITARE J Baptiste

Imbaraga zo kurema kw’amagambo mu ntambara zo mu mwuka, iyo hagize umuntu ukuvugaho amagambo ugaceceka ntuyavuguruze ibyo akuvuzeho bikubaho kuko hari ukurema kuba mu magambo tuvuga n’ayo abantu batuvugaho:Past KAYITARE J Baptiste

Mariko 11:20-23 Bukeye bwaho mu gitondo kare, bakigenda babona wa mutini wumye uhereye ku mizi. Petero yibutse ibyawo aramubwira ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.”Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana. Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.

Uwizera Imana agomba kwizera ko iriho, umuntu wabwira uyu musozi ngo ukurweho utabwe mu nyanja adashidikanya kandi akizera byabaho.

Ugiye imbere y’Imana ukamarayo igihe ariko ntugire icyo uvuga iminsi yose yagupfira ubusa, dukwiye kugira icyo tubwira ibibazo byacu, ibyo wavuga wizeye udashidikanya byabaho.

Nudashidikanya ko ibyo uvuze biri bube bbiraba nta kabuza, uyu munsi hari ibyo tugiye kuvuga. Dukwiriye kumenya imbaraga tuvuga n’izo abantu batuvugaho.

Inzoka yasanze Eva irabanza iravuga kenshi satani niwe ubanza kuvuga, Imana yababujije kurya ku mbuto z’igiti, hanyuma Eva nawe arasubiza ati:” ntabwo yatubujije izi mbuto ahubwo yatubujije kurya imbuto zo ku giti kimenyesha ikibi n’icyiza kuko nitukiryaho tuzapfa. Ikosa ryabaye nuko yageze aho aceceka iyo akomeza akavuga, ingorane yaje kubaho bose baracecetse ari Eva na Adamu. Eva yafashe imbuto ashyira Eva maze Adamu nawe araceceka arya izo mbuto maze icyaha kirinjira isi ihura n’akaga”.

Ndagira ngo nkubwire ko ntawe ushobora kukuroga atabanje kugira icyo akuvugaho, iyo bakuvuzeho ibintu maze ugaceceka ntuvuge ibyo bakuvuzeho biba byo kuko hari imbaraga ziba mu kurema kw’amagambo uzarebe iyo ibihugu bivuze ibintu bibi ku bandi nabo barahindukira bakabivuguruza, satani nakuvugaho ibintu ujye uhindukira ubuvuguruze. Mwibuke ubwo satani yasangaga Yesu akamugerageza maze Yesu aravuga abwira satani ato hoshi satani wigerageza Imana yawe, burya iyo Yesu atavuga yari kuba atsinzwe. satani yagendaga atera igikompra Yesu ariko Yesu ntiyacecetse ahubwo yaravuze maze mu mvugo havamo insinzi.

Izina niryo muntu, amagambo tuvuga ararema, iyo wise umwana wawe muzehe agenda akura ahese intugu bikarangira abaye muzehe akiri muto. Uhereye uyu munsi wature ibyiza kuri wowe, ku buzima bwawe ku rugo rwawe, abana bawe wature ko ari abahanga. Ibyo abantu bakuvugaho bibi ujye ubivuguruza mu izina rya Yesu.

Umwigisha: Past KAYITARE J Baptiste